Uwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu […]nkareba ibyo nkora-Kagame

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Perezida Paul Kagame yabaye nk’ugaragaza ko ari ku gitutu cy’abanyabubasha runaka kugeza ubwo yavuze ati “Uwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu”anagaragaza ko arambiwe agasuzuguro, ariko ngo hari ibyo yirinda kuvuga yeruye kubera impamvu za politike.

Ijambo Kagame yavuze kuri iki cyumweru mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ ryumvikanagamo amaganya menshi cyangwa se kurambirwa kubera igitutu cy’abanyabubasha runaka.

Yavuze ko hari ubwo ajya yibaza impamvu abanyafurika bahora ari urugero rubi urugero rw’ibitagenda.

Yavuze ati “Natwe tugomba kwigirira ikizere muri twe. Niki tudafite nk’abanyarwanda, cyangwa abanyafurika, rimwe narimwe nibaza, abanyafrika nigute dushobora guhora turi urugero rubi, urugero rw’ibibi, cyangwa rw’ibitagenda. Kuki ibintu byananiranye?”

Yakomereje ku mvugo yumvikanamo amaganya ati “Uwampa amahirwe nkaruhuka nkava muri ibi bintu nkaruhuka nkajya iruhande nkareba ibyo nkora, intambara umuntu yirirwamo n’abantu b’ahandi[…]umuntu ava ikantarange akaza kumbwira ngo wowe wowe[…]n’umwana w’uruhinja kubera aho aturuka akaza agutunga urutoki akubwira ibyo ugomba gukora  uko ashaka, uko atekerereza[…] Ugomba kubyanga, ukamubwira agaceceka.”

“Hari abo nshaka kubwira ngo ‘shut up’ bigarukira ku munwa kubera ko muri politike[…]ntabwo numva umuntu nkanjye ukuntu ampagarara hejuru. Rero niba n’abanyafurika bandi babyumva nkanjye simbizi.”

“Nta mijugujugu tutaraterwa ”

Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwanyuze mu bibabo bikomeye ariko rukabitambukamo. Asaba abanyarwanda kujya bakura amasomo mu bikomeye banyuzemo.

Ati “Nta mijugujugu tutaraterwa ndetse rimwe na rimwe n’Isi yose imwe ikadufata indi tukayizibukira. Iyo imaze guhita ntabwo dukwiye kuba tubyibagirwa ahubwo dukwiye kuba tubivanamo imbaraga ndetse n’isomo byatuma dutera imbere ndetse tukanihuta kurushaho tugana aho dushaka kujya, ayo ni amahirwe tudakwiye gutakaza.”

 “Icyo mbivugira rero ni uko u Rwanda icyo rutanyuzemo, rutabonye ni iki? Ibyo rero nk’uko babivuga mu rurimi rw’amahanga ntitugomba gutakaza amahirwe yo kuba twarabaye muri ibyo bihe ahubwo tugomba kuba twarize amasomo azahoraho. Nta mijugujugu tutaraterwa ndetse rimwe na rimwe n’Isi yose imwe ikadufata indi tukayizibukira. Iyo imaze guhita ntabwo dukwiye kuba tubyibagirwa ahubwo dukwiye kuba tubivanamo imbaraga ndetse n’isomo byatuma dutera imbere ndetse tukanihuta kurushaho tugana aho dushaka kujya, ayo ni amahirwe tudakwiye gutakaza.”

Byinshi tunyuzemo twatakaje abantu batagira umubare, nta na rimwe tuba dukwiye kwihanganira icyatumye tubatakaza kugira ngo bitazasubira. Ubuyobozi rero ni aho bucurirwa. Bucurirwa mu bikomeye, mu bibazo bigomba gukemurwa.”

Yavuze ko iyo umuntu asubije amaso inyuma akareba ibyo igihugu cyanyuzemo, hari n’igihe yibaza uko cyabishoboye.

 “U Rwanda tunyuze mu bintu byinshi ndetse bikagaruka ku kuvuga ngo ariko kuki twabinyuzemo twabishoboye gute? Ni ukubera kanaka, ni ukubera kanaka wundi? Nibyo abantu babigiramo uruhare ariko wakongera ugatekereza ukavuga ngo uwo kanaka we yabishoboye ate? Aho abandi ngira ngo batashoboye kugira amahirwe yo kubinyuramo ukaza gusanga wenda si wa kanaka gusa afitemo uruhare nka 50%, ugashaka ahandi ya 50% yavuye.”

Hari igihe umuntu ajya ku rugamba akarokoka, ukabona uburyo yarokotse abandi bapfuye bifitwemo uruhare n’Imana

Yakomeje avuga ko “Ujya ku rugamba ukarwana intambara benshi b’intwari nkawe cyangwa banakurusha ubutwari ntibatahuke bagasigara ku rugamba, hari ubwo wibaza uti Kuki njye nashoboye gutahuka nkava ku rugamba ngataha ndi muzima. Ntabwo ubona igisubizo kuko ubuzima bwo si wowe ubwiha, nta nubwo wowe ubwawe wavuga ngo ndajya ku rugamba ndagaruka ariko abandi ntibazagaruka. Igituma ujya ku rugamba ukaguruka wenda abandi ntibagaruke, ni ayo mayobera atamenyekana ku buryo bwuzuye abantu bita Imana. Baravuga ngo yagize amahirwe, ariko ni Imana wagize.”

Yakomeje avuga ko kuva ku rugamba ugataha amahoro, ndetse nibyo u Rwanda rwanyuzemo byose bigirwamo uruhare n’abantu ariko wanashishoza ugasanga harimo n’uruhare rw’Imana.