Uwari umukuru wa gereza nkuru ya Kigali wahamijwe icyaha cyo kwiba imfungwa

CSP Innocent Kayumba

Urukiko rwatangaje ko Chief Superintendent of Prisons (CSP) Kayumba Innocent wari ukuriye iyi gereza nkuru ya Kigali ahamwa n’ibyaha byo kwiba umwe mu mfungwa muri iyi gereza.

Umwe mu bari imfungwa, yabwiye urukiko ko ari we wategetswe kwiba yifashishije ikoranabuhanga, urukiko rwamugize umwere rutegeka ko arekurwa.

Kayumba n’uwari umwungirije, Superintendent of Prisons (SP) Eric Ntakirutimana, bo bakatiwe gufungwa imyaka itanu bahamijwe ko ari bo bategetse ko icyo cyaha gikorwa.

Inyandiko y’umwanzuro w’urukiko watangajwe kuwa gatanu igaragaza ko Kayumba yahise atangaza ko ajuririye icyemezo cy’urukiko.

Urukiko rwabahamije: kuba icyitso mu cyaha cyo kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa no kwiyitirira umwirondoro.

Bamwe mu barezwe bahamijwe kwiba imfungwa y’umwongereza ikomoka mu Misiri amapawundi arenga ibihumbi 7.6 (arenga miliyoni 9.1 Frw) bayavana ku ikarita ye yabikwaga n’ababishinzwe muri gereza.

Uyu munyamahanga ufungiye i Kigali yakoreshaga iyo karita mu guhaha ibyo akeneye nyuma aba bashinzwe gereza babona ko iriho amafaranga menshi.

Mu iburanisha, Amani Olivier Twizere umuhanga mu ikoranabuhanga, wari ufungiye muri iyo gereza yatanze ubuhamya ko ari we wakoreshejwe mu kuyiba.

Twizere yavuze ko yabikoze kugira ngo ubuzima bwe butajya mu kaga kuko yari abitegetswe na Kayumba Innocent, umukuru wa gereza.

Kayumba na Ntakirutimana baburanye bahakana ibyaha baregwa.

Urukiko rwatangaje ko Twizere agizwe umwere, rutegeka ko ahita arekurwa kuri ibyo byaha.

Undi waregwaga ni Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe iperereza, urukiko rwamugize umwere ku byaha yarezwe n’ubushinjacyaha.

Kayumba yari umusirikare nyuma yoherezwa gukora mu rwego rw’imfungwa n’abagororwa, mbere yo kuba umukuru wa gereza ya Gisenyi, nyuma na gereza ya Nyarugenge (ya Kigali) iri i Mageragere.

BBC