UYU MURIRO UTAZIMA MU RWANDA BITE BYAWO? ESE UJE UTE?

Iby’uyu muriro utazima waka iwacu ugatwika ugaca ibintu si ibintu byoroshye. Hari uwo numvise asesengura ngo Abategetsi banegosiye isoko rya za kizimyamwoto, barazitumiza, babara ko buli muturage aguze bashyira agatubutse mu mufuka. Basanga nta kundi bategeka abantu kuzigura, bahitamo kubakura umutima noneho baratwika hose. Maze Minisitiri ahita asohora itangazo ko buli munyarwanda asabwa kugira kizimyamwoto ebyiri nibura mu rugo. Ubu utazazigura bazamutwikira bavuge ko yizize. Ubundi buzuze ibifu byabo. Ngayo nguko.

Ubundi abo kubigerekaho ntibazabura, ejo uzumva ngo aha n’aha hafashwe abana n’abapfakazi cyangwa se abasore n’abandi ngo bari mu batwikaga, ndetse banongereho ngo polisi y’igihugu imaze kubitohoza neza no kubafata! babohe izo nzirakarengane na radiyo ibisakaze ifashijwe n’ibinyamakuru kabuhariwe.  Nibarangize batangaze n’abanzi b’igihugu bari babatumye gutwika aho hose!

Yongeyeho ko na Sosiyete z’ubwishingizi zimwe na zimwe abanyacyubahiro bafitemo imigabane zigomba kongererwa abakiliya ku ngufu, cyane cyane binyuze mu gutwika, noneho abantu bakizana ku neza, utaje akazivuganira n’inkongi y’umuriro “ugurumana” mu Rwanda rukataje mu kurinda umutekano w’abanyagihugu n’ibyabo nk’uko bitangazwa ubutitsa n’abarutwaye! None se baba bashyenga cyangwa baba babeshya? Byaba ali ugukabya aliko byifashe kuko abenshi babyemera uko bitanzwe.

Ngo ibyo kwaka umusanzu “directly” byaragoranye kuko Umuseso wigeze gutangaza ko abanyarwanda bakamwamo umusanzu ku gahato ndetse ushyiraho na za gihamya z’udupapuro intare yifashishaga mu kuyora iyo misanzu! Icyo kinyamakuru kiza kuzira iryo vuzivuzi ryacyo n’ubwo cyakoraga akazi kacyo. None ubu akayabo kagomba gushakwa mu buryo bunoze butazana induru y’abanyamakuru.

Yongeyeho ati dore impamvu nkeka zaba ziri ku isonga mu zitumye habaho kwiyambaza umuriro waka no kurundurira u Rwanda mumriro utazima nk’uyu umaze iminsi wariyicaje ku ntebe iwacu:

Impamvu 1:  RDC (DRC) ntigikamwa mu bwisanzure kuko amahanga n’abandi bavumbuye ibanga ry’umuryi basiba amwe mu mayira. Ubu kuyiryagagura ntibikili 100% kandi bisigaye binagoranye cyane;

Impamvu 2:  Jenoside nayo ibyayo bimaze kugenda biba birebire. Amagufwa y’abazize iryo shyano ntagitanga umufa uhagije! Kuko amahanga atangiye kuvumbura nanone ibanga ry’umuryi, none iyo nzira iganisha ku iriro ikaba imaze kugenda imeramo ibyatsi byinshi! Mbese ibyo gushakira umufa wo kwihembuza mu magufwa y’abibabariye biragenda bita ibara bikanatesha ibara. Na rubanda rugufi itangiye kumenya “Uko byagenze yayindi ibara umupfu igatangazwa n’umupfumu”!

Impamvu 3: Ubuyobozi bw’igihugu ntibwakwihanganira kubura ibifaranga byo kurinda umutekano w’igihugu! Aha twibuke ko iyo abayobozi b’igihugu cyacu bavuga kurinda umutekano w’igihugu, biba bisobanura ko hitabwa cyane ku Guhungabanya umutekano w’abanyarwanda badahuje imyumvire n’abayobora cyangwa se n’ishyaka riyobora igihugu! Iryo faranga rigomba gukamwa muli rubanda igihe aho ryakamwaga handi hagenda hazima buke-buke.

Impamvu 4: Abayobozi b’igihugu bagomba kwihaza muli byose, bakabona ibyo biha n’ibyo basagurira abashyira mu bikorwa gahunda zabo zose, kabone n’iyo bakwangiza ibijyanye n’iterambere ry’igihugu.

Ngaha aho yarangirije.

N.B.: Ndibutsa abasoma ibi ko ubu busesenguzi ari ubw’umuntu naganiraga nawe. Uko mbyumva nzabitangaza nyuma gato, kuko jye ndacyari mu bataragira amakuru ahagije, bakitegereza ibiriho n’akumiro kenshi. Twizere ko uyu musesenguzi yibeshyaga, kuko aramutse atibeshyaga byo byaba biteye agahinda!

Imana nitahe iwacu i Rwanda natwe tuhagaruke, n’abahari bahagume, ndetse n’Imana ninyurwa ihagume igumane natwe. Ngaho nitumurikire bwangu maze dukunde tubone.

Prosper Bamara