Victoire Ingabire arasanga Idamange ari ikimenyetso cy’ibibazo umuryango Nyarwanda ufite

Victoire Ingabire Umuhoza

Umuco wa demokarasi urangwa no kwihanganira uwo mutabona ibintu kimwe, urangwa no guha urubuga abanyagihugu bagatanga ibitekerezo nta nkomyi.

Kugira ijambo kwabayoborwa mu bibakorerwa ntibivuze kubahuka abayobozi, mu muco wa demokarasi habamo kubahana ku mpande zombi, abayoborwa n’abayobora!

Mu muco wa demokarasi aho uburenganzira bwawe burangirira niho hatangirira ubwa mugenzi wawe.