Yanditswe na Frank Steven Ruta
Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’Ishyaka DALFA Umurinzi ntiyumva icyo Leta yikanze muri INGABIRE Day bigatuma ifunga abarwanashyaka b’ishyaka rye, igafunga umwe mu bo baziranye utari umuyoboke wa DALFA, ikanafunga umunyamakuru na we utari mu ishyaka DALFA.
Ingabire Victoire yitabye RIB ku wa Kane tariki ya 21/10/2021, abazwa hafi umunsi wose, kuva isaa tatu za mu gitondo kugeza umunsi uciye ikibu isaa kumi n’imwe.
Yahaswe ibibazo ku mikorere y’ishyaka rye, ku gikorwa cya Ingabire Day, ku myigaragambyo inzego z’umutekano zivuga ko yari yateguwe ku munsi wa Ingabire Day, abazwa ku mikorere ya opposition n’ibindi n’ibindi.
Mbere gato yo kwitaba RIB yatanze ikiganiro agaragazamo kutiyumvisha icyo umunsi INGABIRE Day waba warakangaranyijeho Leta mu gihe wari usanzwe wizihizwa kandi ukarangira nta muntu uhutajwe ari nta n’igikorwa gihungabanyijwe.
Ingabire ati: “Ingabire Day ni umunsi ngarukamwaka imiryango iri hanze y’u Rwanda yashyizeho ngo ijye yibuka abanyepolitiki bafungwa mu Rwanda bazize ibitekerezo byabo.”
Asobanura ko uyu munsi wafashwe ku itariki ya 14 Ukwakira kuko ari wo munsi yafunzweho mu mwaka wa 2010.
Ati “N’ubwo uyu munsi washyizweho hazirikanwa jyewe, aho mviriye muri gereza umunsi warakomeje ngo hibukwe kandi hazirikanwe n’abandi banyapolitiki bafunzwe, nyuma hakaba hariyongeyeho n’izindi mfungwa za politiki zitari byanze bikunze abanyepolitiki.
Ingabire Victoire asobanura ko byageze aho bagahagarika gushaka abanyamuryango b’ishyaka kuko bari babitegetswe, we akabyita icyuho mu itegeko. Ingabire asobanura ko byaba bitumvikana ukuntu itegeko rigena umubare w’abantu ishyaka rigomba kuba rifite muri buri karere ngo ribashe kwiyandikisha, akibaza uko ryabagira ritemerewe kubashaka mbere yo kwiyandikisha. Akongera akibaza ukuntu inama rusange ya mbere yakorwa kandi batemerewe guhura.
Victoire Ingabire yagarutse ku barwanashyaka bagiye babura ubuzima bwabo ku bw’urugamba rw’amahoro iri shyaka DALFA Umurinzi ririmo rwo guharanira demokarasi n’imiyoborere myiza.
Ingabire asoza ikiganiro avuga ko igihugu cyagombye kugendera ku mategeko na demokarasi isesuye, kandi imbaraga za bose igahurizwa hamwe mu kubaka igihugu.
Tega amatwi ikiganiro kirambuye cya Ingabire Umuhoza Victoire