Ibihano byahawe Rusesabagina n’abo bareganwa byajuririwe

Paul RUSESABAGINA mu rukiko

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ku munsi wa 30 ari nawo wa nyuma ugenwa n’itegeko ngo ubujurire bwakirwe, ibiro by’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda byatangaje ko Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko ku rubanza ruregwamo abantu 21 barimo na Paul Rusesabagina wagejejwe mu Rwanda ashimuswe.

Byagaragaye mu butumwa bwanditse mu Cyongereza bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru mu Rwanda.

Iri tsinda ryatangiye kuburana ryitirirwa Major Callixte Sankara Nsabimana, ariko aho Rusesabagina agereye i Kigali ryahise rimwitirirwa. Ni nabwo urubanza rwakuwe i Nyanza mu Ntara y’Amajytepfo, rutangira kuburanishiriza i Kigali. Urubanza rw’aba bantu 21 ni rumwe mu manza za politiki zaburanishijw emu buryo bwihuse umuntu agereranyije n’ubunini bw’idosiye, kuko abaregwaga hafi ya bos ebabaga bafite amadosiye manini, ariko cyane cyane Rusesabagina na Nsabimana Callixte.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza kuwa 20 Nzeli 2021, abanyamakuru babajije Nkusi Faustin umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda niba bazajurira, asubiza ko nubwo ubushinjacyaha ngo butari bwanyuzwe n’imikirize y’urubanza badateganya kujuririra icyemezo cy’Urukiko.

Icyo gihe Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwari rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25, mu gihe Nsabimana Callixte Sankara we yakatiwe imyaka 20, abandi bagenda bahabwa ibihano biri munsi y’iyi myaka, uwahawe mike ikaba ari itatu.

Igihano cyakatiwe Rusesabagina cyatunguye bamwe mu bahezanguni b’i Kigali batahwemye kubyinubira ku mbuga nkoranyambaga, bahereye ku kuba mbere y’uko iburanisha ripfundikirwa ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu nyuma yo guteranya imyaka ibihano ku byaha byose bwamuregaga bugasanga igera ku myaka 170 y’igifungo.

Uru rubanza rw’amateka rwabaye urwa mbere mu Rwanda rushyiriweho uburyo bwo gukurikiranwa n’Isi yose, kuko bwashyizwe kuri Youtube , kandi bugatambutswa ruri kuba kuri zimwe muri televisions zo mu Rwanda, ni urubanza rwasemurwaga mu Cyongereza, ni urubanza rwabonetsemo abatangabuhamya benshi abo mu Rwanda n’abo hanze yarwo.

Ntiharamenyekana niba abo uruhande rwa Paul Rusesabagina cyangwa se abandi baregwa hamwe haba harimo uwajuririye igihano yakatiwe.