Victoire Ingabire yatangaje ko abatawe muri yombi bazira Ingabire Day bagera kuri 10

Yanditswe na Ben Barugahare
Nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 13 Ukwakira rishyira ku wa kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rutangarije rukoresheje urubuga rwa twitter ko rwataye muri yombi abantu 6 barimo n’umunyamakuru Théoneste Nsengimana, rubashinja ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, noneho Victoire Ingabire umuyobozi w’ishyaka DALFA-UMURINZI yatangaje ko mu bantu 9 bafashwe harimo 7 bo mu ishyaka rye DALFA-UMURINZI.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, abicishije ku mbuga za Facebook na Twitter, Victoire Ingabire yagize ati:
“Abantu 9 bari mu maboko ya RIB, 7 akaba ari abo dufayanyije gahunda yo gushinga ishyaka DALFA Umurinzi, bakaba bacyekwaho kuba bari guteza intugunda mu baturage k’umunsi wa Ingabire Day, ejo babonanye na avocat. Ndashimira ko uwo mwanya watanzwe. Ngakomeza gusaba inzego zibafite gusuzumana ubushishozi ibyo bacyekwaho kuko muri gahunda za DALFA harimo kubungabunga ibyagezweho duharanira ejo hazaza heza.”
Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Uwakira 2021 na none akoresheje twitter yatangaje ko abagera ku 10 aribo bamaze gufatwa. Yagize ati:
“Le 17/10/2021, Abantu bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano babaye 10. Ejo bafashe umudamu w’inshuti yanjye Régine Kadoyimana. Kugeza ubu ntituramenya impamvu y’iyo nkundura yo gufata abantu b’inshuti cyangwa bo muri DALFA UMURINZI.”
Nabibutsa ko Nyuma y’ifatwa ry’aba bantu Victoire Ingabire yari yatangarije itangazamakuru ko abayoboke b’ishyaka rye DALFA-UMURINZI batawe muri yombi mu bice bitandukanye by’igihugu, nko mujyi wa Kigali, Intara y’uburengerazuba mu karere ka Rubavu, no mu ntara y’uburengerazuba mu Karere ka Ngoma.
Amakuru The Rwandan yashoboye kumenya ni uko abafashwe bunganiwe na Me Gatera Gashabana, usanzwe uzwi mu kunganira abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
N’ubwo bigaragara ko abibasiwe bose icyo bahuriyeho ari Ingabire Victoire ndetse n’ishyaka DALFA-UMURINZI,  umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha Thierry Murangira, yatangarije Radio Ijwi rya Amerika ku wa kane ko abafashwe batafashwe hagendewe ko bari mu ishyaka runaka rya politiki.