Vital Uwumuremyi yagororewe nyuma yo gufungurwa!

The Rwandan imaze kubona amakuru avuga ko Major Uwumurenyi Vital  (alias Kalimba Gaspard) yafunguwe kuri iki cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2014, yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 4 n’amezi 6 y’igifungo.
Nabibutsa ko Major Uwumurenyi Vital  (alias Kalimba Gaspard) ari mu bashinjaga Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ubu wakatiwe imyaka 15 y’igifungo.

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Werurwe 2014, Major Uwumurenyi Vital  (alias Kalimba Gaspard) yagiye muri banki yitwa BK (Banque de Kigali) aho yahawe akayabo ka Miliyoni  zisaga 41 (41.2960.000 Frw) ngo yo gukora umushinga wo korora inkoko zitera amagi.
Banki yabaye imuhaye agera kuri Miliyoni 25 (25.000.000 Frw) andi asaga Miliyoni 16  (16.296.000 Frw) akazayafata nyuma.
Amakuru twabonye kuri uwo mushinga wa Major Uwumurenyi Vital  (alias Kalimba Gaspard) ni uko witwa: VITAL EGGS PRODUTS ukazakorera aha hakurikira: Akagali: Rwambogo, Umurenge:Musanze, Akarere:Musanze, Intara: Amajyaruguru, Téléphone  0786153740,  0726153740
Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko imishwi ya mbere ubu yarangije gutumizwa mu gihugu cy’u Budage.
Ababikurikiranira hafi basanga uyu mushinga wa Major Uwumurenyi Vital  (alias Kalimba Gaspard) ari igihembo yahawe kubera uruhare yagize mu rubanza ndetse no gushinja Madame Victoire Ingabire.
Nabibutsa ko Major Uwumurenyi Vital  (alias Kalimba Gaspard) mu rubanza rwe yavuze ko ari umutindi nyakujya nta mutungo afite ku buryo yarihiwe abamwunganira n’amafaranga y’urubanza. Umuntu akibaza ukuntu umuntu yiga umushinga ari umutindi ari no mu buroko nta ngwate afite yo kwereka Banki maze agahita ahabwa amafaranga mu gihe kitarenze amasaha 24 avuye mu buroko!
Umwe mu banyarwanda usobanukiwe n’imikorere ya FPR yabwiye The Rwandan ko ibi byakorewe Major Uwumurenyi Vital  (alias Kalimba Gaspard) ari nk’uburyo bwo gutuma abandi bantu bafite inyota y’ifaranga bashyekerwa baba abari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ngo abanyapolitiki benshi cyangwa abandi bafite icyo bapfa na FPR bagombye kwitegura kubeshyerwa mu nkiko, kugirirwa nabi, kwica n’ibindi bikorwa bishoboka byose byakorwa n’abantu bifitiye inyota y’ifaranga.
Mu gusoza uyu mugabo w’igikwerere tudashatse kuvuga izina rye kubera umutekano we yatubwiye ko Major Uwumurenyi Vital  (alias Kalimba Gaspard) buriya adahawe kariya kayabo ahubwo ari uburyo bwo kuba umukozi wa FPR kuko igihe izashakira izisubiza ibyayo ndetse na Major Uwumurenyi Vital  (alias Kalimba Gaspard) yakwibeshya agahombesha uriya mushinga w’icyama akabona icyo imbwa yaboneye ku mugezi.
Ubwanditsi
The Rwandan