IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA PAUL KAGAME MU BUBILIGI:Place de Luxembourg Bruxelles 14h00-17h00

Bwana Faustin Twagiramungu wa RDI Rwanda Rwiza

Banyarwandakazi, Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda mutuye ku mugabane w’ Burayi ariko cyane cyane abatuye mu gihugu cy’Ububiligi kimwe n’abo mu bihugu bituranye nacyo nk’Ubufaransa, Ubuholandi,Ubudage,Duché, Luxambourg ndetse n’Ubwongereza,

Mbasabye nkomeje ko mwakwigomwa imirimo yanyu musanzwe mukora, ndetse mukikora no kumufuka mu kaza mu gihugu cy’Ububiligi kuri uyu wa gatatu taliki ya 2/04/2014 tukifatanyiriza hamwe twese mu gikorwa cyo gukora imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame muruzinduko azakorera mu gihugu cy’Ububiligi mu nama yatumiwemo. Ntabwo mu myigaragambyo tuzakora tuzamagana Kagame gusa, tugomba no kwamagana abatinyutse gutumira uwo mwicanyi karahabutaka umaze imyaka irenga 20 yica abanyarwanda by’umwihariko ndetse n’abaturage baturiye akarere k’ibiyaga bigari muri rusange.

Banyarwanda bavandimwe , ndabasaba kutagendera ku moko, amashyaka cyangwa ibindi byose bishobora kudutanya , ahubwo dushyire hamwe mugushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye igihugu cyacu cy’u Rwanda. Dufite byinshi biduhuza :igihugu kimwe,ururimi rumwe, umuco umwe n’ibindi byinshi ntarondora ; ndabasaba kugira ubutwari tugafatira ingamba hamwe zo gushaka uburyo abanyarwanda bagomba kubana mu mahoro bakabana mu gihugu kitayoborwa n’umukuru w’igihugu ubicira mu ngo zabo, mu mashyamba bamuhungiyemo no mu mahoteli y’ibihugu by’amahanga batsemo ubuhungiro.

Banyarwanda twese hamwe, dufatane urunana tuzahurire ejo kuwa gatatu taliki ya 02/04/2014 kuri : Place de Luxembourg -1050 Bruxelles guhera saa mu nani z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe.

Ubumwe butanga Imbaraga , kandi twese hamwe TUZATSINDA.

Bikorewe i Bruxelles kuwa 01/04/2014
Umuyobozi w’Impuzamashyaka CPC
Perezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza
Twagiramungu Faustin