Yaburiwe irengero nyuma yo kwanga gutanga umusanzu wa FPR ababwira ko atari muri iryo shyaka

Yaburiwe irengero nyuma yo kwanga gutanga umusanzu wa FPR ababwira ko atari muri iryo shyaka. Kugeza ubu biracyari amayobera ku muryango wa Françoise Murekatete.

Yabuze ku itariki ya 12 Werurwe 2021. Ntawuramenya neza niba kubura kwe gufitanye isano n’icyo kibazo yagize mbere y’iminsi itatu ngo abure. Umuryango we uratakira ubutegetsi.