Yapfuye amaze iminsi mike atanze ubuhamya mu rubanza rwa Genocide mu Bubiligi

Mu gitondo cyo kuwa Mbere, tariki ya 29 Mutarama 2024, nibwo inkuru yatangiye gukwirakwira ubwo byamenyekanaga ko Jean Baptiste Bunzira yasanzwe amanitse mu mugozi mu gikoni cy’iwe mu karere ka Nyabihu.

Uyu Bunzira yari azwi kubera kuba umutangabuhamya mu rubanza rwa Seraphin Twahirwa, umuvandimwe we, wahamijwe ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byo gufata abagore ku ngufu mu Bubiligi. Nk’uko bitangazwa na BBC, Bunzira yari yasangiye n’incuti ze umunsi ubanziriza urupfu rwe, ariko mu ijoro ryakurikiyeho, abaturanyi basanze urugi rw’inzu ye rufunguye, bajya kureba basanga amanitse mu mugozi ariko ibirenge biri hasi.

Hari amakuru atandukanye ku byerekeye uru rupfu, aho amwe mu masoko ya BBC yavuze ko Bunzira yasanzwe amanitse mu buryo budasanzwe ku muntu wiyahuye yimanitse , bikaba byarateje urujijo. Ikindi cyateje amakenga ni uko abakozi ba RIB (Rwanda Investigation Bureau) bahageze, ngo babujije gufata no gusakaza amafoto y’umurambo wa Bunzira, ndetse ngo basabye ko amafoto yafashwe asibwa.

Kugeza ubu, RIB nta byinshi iratangaza bijyanye n’uru rupfu. Ubwo BBC yageragezaga kuvugana n’uru rwego ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu, nta bisobanuro birambuye byatanzwe. Ibi byatumye habaho impaka ndende mu baturage, bamwe bibaza niba hari ibyihishe inyuma y’uru rupfu rw’amayobera.

Ibibazo biracyari byinshi: Ese uru rupfu rufitanye isano n’ubuhamya yatanze mu rubanza rwa Twahirwa? Ni iki cyaba cyarateye Bunzira kwiyahura niba yariyahuye koko? Ese hari ibindi bimenyetso cyangwa amakuru yihishe inyuma y’uru rupfu? Mu gihe dutegereje amakuru arambuye, umuryango wa Bunzira, abaturanyi, n’abaturarwanda muri rusange bakomeje kugira amakenga n’impungenge zikomeye ku byabaye.