Tshisekedi ngo ashobora kuganira n’u Rwanda ariko rubanje kurekura ubutaka bwa Congo rwafashe.

Ku itariki ya 30 Mutarama 2024, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Félix Tshisekedi, yagaragaje iby’ingenzi mu ijambo yagejeje ku badiplomate bahagarariye ibihugu byabo muri RDC. Umuhango wo guhanahana indamukanyo wabaye umwanya mwiza wo kugaragaza ibibazo by’ingenzi byerekeye igihugu.

Martin Chungong Ayafor, Ambasaderi wa Cameroun akaba na doyen wa corps diplomatique muri RDC, yatangije ibiganiro avuga ijambo ry’ihumure. Yagaragaje icyifuzo cyo kubona RDC itera imbere munsi y’ubuyobozi bwa Tshisekedi, cyane cyane nyuma y’amatora rusange yo ku ya 20 Ukuboza 2023. Ayafor yagarutse ku nkunga ya corps diplomatique mu gushimangira inzego za demokarasi z’uwo murwa mukuru.

Mu ijambo rye, Perezida Tshisekedi yashimiye abadiplomate ku nkunga ikomeye bahaye igihugu. Yizeje ko RDC izakomeza kuba umufatanyabikorwa ufunguye mu bufatanye bwungura impande zombi, hubahirizwa amategeko y’igihugu kandi bijyanye n’imishinga mishya y’umuryango.

Ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC byabaye ingenzi mu ijambo rya Tshisekedi. Yagarutse ku mwanzuro ukomeye wa guverinoma ye ku bijyanye n’ubusugire n’ubutaka bwose bwa RDC, ashimangira ko nta biganiro bishoboka n’abagabye ibitero mu gihe bafite uduce tw’igihugu. Ibi byavuzwe mu rwego rwo guhangana n’ibitero RDC ikomeje guhura na byo, birimo n’iby’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ibirego bimwe na bimwe biregwa abayobozi b’u Rwanda.

Tshisekedi yanashimye imyitwarire y’ingabo za RDC (FARDC) mu kurinda igihugu. Yagaragaje ko zifite umuhate wo gukurikirana abateye kugeza igihe cyose ikibazo cy’umutekano muke kizaba cyakemutse. Anashima igikorwa cy’ingabo za SADC zaje gufasha mu kugararura umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu gusoza, Perezida yasabye imiryango mpuzamahanga, harimo Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye, gushyiraho ibihano bigenewe abayobozi b’u Rwanda n’abagize M23 bagize uruhare mu guhungabanya umutekano wa RDC.