Abanyarwanda bazarekeraho kurira ryari koko?

“Abanyarwanda bakeneye ubafasha bwo kujya mu nkiko”

Haba mu Rwanda n’ahandi hose hatandukanye, usanga igikorwa cyose mu gihugu kiba gifite itegeko cyangwa amabwiriza agishyiraho kandi ayo mategeko n’amabwiriza biba bigomba kubahirizwa no gukurikizwa nk’uko biteganijwe.

No mu Rwanda, iyo ugiye mu bitabo by’amategeko n’amabwiriza atandukanye usanga byanditse neza ku buryo umuntu uwo ari we wese aba ashobora kubikurikiza atabanje gushaka ubimusobanurira, gusa igitangaje kandi kinasekeje n’uko usanga aya mategeko n’amabwiriza bihera mu mpapuro gusa ntibikurikizwe kandi u Rwanda ruvuga ko ari igihugu kigendera ku mategeko n’amahame ya demukarasi ibyo abanyamahanga bataba mu gihugu bakabyumva bakanabyemera ariko ba nyiri igihugu bo bakayoberwa iyo ababyemera babikura kuko basanga ibyinshi bikorwa mu Rwanda biba bitajyanye n’amategeko ariho.

Muri iki gihe mu Rwanda haravugwa ikibazo cy’abantu bagenda bakurwa mu byabo bamwe bagasenyerwa ku manywa izuba riva, abandi bagahabwa ingurane y’intica ntikize kandi hari itegeko rivuga ko umuntu wimuwe kubera igikorwa gifite inyungu rusange ahabwa inyungu ingurane kandi akimurwa amaze guhabwa iyo ngurane ariko urebye ibibera mu Rwanda wagira ngo sibo bashyizeho ayo mategeko.

Ingero ni nyinshi z’abanyarwanda bakomeje kubogoza bitewe n’uko bagiye bakurwa mu byabo mu buryo butemewe n’amategako bakaba basaba kurenganurwa ndetse bamwe banasaba ko bafashwa kugana inkiko mpuzamahanga zibifitiye ububasha zikabarenganura.

Bamwe mu bakomeje gusaba ubufasha bwo kurenganurwa ni abaturage bo mu karere ka Muhanga bavuga ko bazengerejwe n’umuyobozi w’ako karere Mutakwasuku Yvonne, bavuga ko abariganya akanabatekaho imitwe aho bavuga ko uyu muyobozi yagiye yimura abaturage ababwira ko bagiye kuhashyira ibikorwa remezo by’inyungu rusange bakahava nta mafaranga babonye, bakomeza kubaza akabwira ko nta mafaranga hari.

Aba baturage bakaba bibaza uburyo akarere gapanga kwimura abaturage kadafite aho karibubashyire cyangwa ngo gateganye ingengo y’imari izahagendera bityo bakaba basanga ari uguteka umutwe kw’abayobozi baba bajujubya abaturage kuko baba bazi ko ntaho bajya kurega bitewe n’uko uwo ashobora kuregera ariwe uba waranamushyizeho (biba bisa no kurega Yesu ku Mana).

Mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Taba naho abaturage baho bavuga ko ubuyobozi bwabimuye muri uyu murenge ariko bakaba batarabona amafaranga bakaba bakomeje gusiragizwa.

Ahandi havugwa ni mu karere ka Bugesera aho bagiye kubaka ikibuga mpuzamahanaga cya Bugesera, abaturage bari bahatuye n’abahafite imirima bavuga ko kugeza na n’ubu nta mafaranga y’ingurane barabona.

Aba baturage batangarije ikinyamakuru The Rwandan ko kuba badahabwa amafaranga ku gihe no kuba abayabona babona amafaranga atagira icyo abamarira (make), bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo guhera mu bukene, kuba badashobora gutera imbere bitewe n’uko aho baba batuye mu gihe babwiye ko bazahava nta kindi gikorwa baba bemerewe kuhakorera yewe n’iyo inzu barimo yabagwaho. Bityo bakabura uko bakora ibikorwa bibateza imbere n’abo bahaye udufaranga bakadushakamo inzu twaba duke bagashakisha aho bakura utundi bityo bigatuma bahora inyuma.

Ubwo umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Mukabaramba Alvera , yatangizaga ukwezi k’umuryango ku wa 24 Mutarama 2013, yasabye abantu bose kubahiriza amategeko no guharanira iterambere ry’abanyarwanda gusa amagambo nk’aya aramenyerewe kandi siyo abanyarwanda bashaka kumva ahubwo bakeneye ibikorwa .

Ku wa 25 Mutarama 2013, ubwo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage yagiranaga inama n’abayobozi b’intara n’ab’uturere bagarutse kuri iki kibazo cyo kurenganya abaturage akaba yarabasabye kubikurikirana.

Abaturage bo batangarije ikintamakuru The Rwandan ko ikibazo atari ukubivuga cyangwa kubibwira abayobozi kuko ngo bahora babibwirwa ahubwo ngo ikibazo kiza mu kubishyira mu bikorwa, bakaba baranavuze ko n’uburyo bene nk’aba bayobozi baba baragiyeho nabyo bituma batabakemurira ibibazo nk’uko bikwiye kuko bashyirwaho bityo batangira kuyobora ugusanga baba badashishikajwe n’iterambere ry’igihugu n’abagituye ahubwo baba bashaka iterambere ry’uwabashyizeho.

Mike