Abashinzwe umutekano mu Rwanda basenye ibiraro byose by’abaturage bijya muri Uganda!

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku mupaka w’u Rwanda na Uganda aravuga ko uturaro dutoya abaturage b’abanyarwanda bakoreshaga binjira mu gihugu cya Uganda twose twasenywe n’abashinzwe umutekano mu Rwanda.

Gusenya utu turaro ngo birakorwa hagamijwe kubuza abaturage b’abanyarwanda kujya guhaha no guca inshuro muri Uganda dore ko abo baturage bivugira ko inzara ibarembeje.

Ayo makuru akomeza avuga ko uretse no kubuza abanyarwanda kujya muri Uganda baciye ku mipaka izwi n’utuyira duto duca mu giturage tujya muri Uganda twashyizwemo abashinzwe umutekano bagamije kubuza abaturage kujya muri Uganda.

Abatuye hafi y’umupaka bavuga ko hari abapolisi benshi bafunze utuyira twose twinjira muri Uganda, ndetse mu duce tumwe na tumwe ni abasirikare bambariye urugamba babuza abaturage kwambuka.

Hari abaturage benshi bambutse hakurya mu gihugu cya Uganda baciye mu tuyira twa kinyarwanda ubu batinye gusubira mu Rwanda batinya abashinzwe umutekano mu Rwanda ko babakubita cyangwa bakabafunga.

Umwe mu baturage waganiriye n’abanyamakuru mu gace ka Gatuna ku ruhande rwa Uganda, yavuze ko yambutse agiye gupagasa no kugura ibiribwa igihe cyo gutaha kigeze abura uko yambuka kubera ko uturaro basanzwe bambukiraho twasenywe n’abashinzwe umutekano mu Rwanda kandi agatinya kuba yagirirwa nabi n’abo bashinzwe umutekano.

Undi muturage ngo nawe yahisemo kuba yigumiye muri Uganda bitewe n’uburyo yabonye ari hakurya ukuntu abari baje muri Uganda basubiye mu Rwanda barimo bakubitwa n’abashinzwe umutekano mu Rwanda babatse n’ibiryo bari bahashye bakamenamo peteroli!

Aba baturage bakaba bakomeje gusaba Imana ngo iki kibazo kirangire basubire mu buzima bw’imigenderanire bari basanzwe bafitanye n’igihugu cya Uganda.

Ku bijyanye n’ubukungu ubu ifaranga ry’u Rwanda ririmo kugwa cyane kuko ubu idorali rya Amerika ririmo kuvunjwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri 910.