Rwanda:Abayobozi ba Green Party bagiye kwiyicisha inzara nk’uburyo bwo kwigaragambya!

Ubuyobozi bw’ishyaka Democratic Green Party ritaremerwa mu Rwanda buravuga ko nibwongera kwimwa uburenganzira bwo kwandikisha ishyaka buzakora imyigaragambyo harimo kwiyicisha inzara.

Umuyobozi wa Green party avuga ko ubutegetsi bwagiye buseta ibirenge mukumuha ibyangombwa byemerera umutwe we wa politike gukora mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ngo asigaje inshuro imwe yo gusaba ubu burenganzira nyuma y’imyaka irenga itatu ishyaka rishinzwe.

Bwana Habineza Frank yagize ati, “mukwezi kwa cyenda umwaka ushize twandikiye akarere[ka gasabo] dusaba uburenganzira bwo gukora inama y’ishyaka, kugeza na nubu uruhushya ntitwari twarubona, Mayor yatubwiye ko agiye gukora iperereza akareba niba umutekano uzaba umeze neza ariko na nubu ntagisubizo turabona.”

“Ubu tugiye kubibutsa, tugize Imana ishyaka ryacu ryakwemerwa mbere y’ukwezi kwa gatandatu natwe tukitabira amatora kandi ubu dufite ikizere.”

Ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije ryamaze kwerekana ko rishaka guhatana mu matora y’abadepite azaba muri nzeri uyu mwaka ariko bizashoboka gusa green party izaba imaze kwemerwa na leta.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yatangarije Izuba rirashe ko ategereje ubundi busabe bwa Green Party akabona gufata icyemezo.

Bwana Willy Ndizeye yagize ati, “Badusabye uruhushya rwo gukora inama mbere mu gihe twiteguraga kubasubiza batubwira ko inama yabo bayisubitse, kugeza ubu  ntabwo barongera kubidusaba, nibatwandikira tuzasuzuma ubusabe bwabo tukareba kurwego rw’umutekano ko nta kibazo.”

Umwe mubayobozi b’ishyaka riri kubutegetsi(RPF-Inkotanyi) mu Rwanda yashimye imyifatire y’umuyobozi wa green party, imyifatire yavuze ko ishobora kumuhesha uburenganzira bwo kwandikisha ishyaka rye imbere y’amategeko.

Gasamagera Wellars, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga muri RPF-Inkotanyi yagize ati, “ubona ko bacishije make [green Party], jye mbona bafite amahirwe yo kwemerwa noneho.”

Kwihangana bifite aho bigarukira

Abayobozi ba Green Party bavuga ko kwihangana bigiye kugera ku iherezo, ubu ngo bagiye gutera intambwe irenze iyo gusaba uburenganzira ahubwo bagakora imyigaragambyo.

Bwana Habineza Frank yagize ati, “kwihangana bigira aho bigarukira nibanga dushobora kwigaragambya tukiyicisha inzara, tukajya kwicara ku ntekoshingamategeko cyangwa se tukandikira perezida wa repubulika ariko ntituzakomeza gutegereza tugomba kugira icyo dukora.”

Abajijwe nib anta mpungenge zuko ashobora gufungwa kubera imyigaragambyo, Habineza yavuze ko ibyo babyiteguye kandi aribyo bashaka.

Democratic Green Party ivuga ko izakomeza kuba ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (Opposition), ko ritazifatanya na FPR-Inkotanyi(Ishyaka riri ku butegetsi) cyangwa se irindi shyaka.

Iri shyaka rivuga ko riharanira demokarasi n’ibidukikije ryatangiye kuvugwa muruhame taliki 14/08/2009 ariko kugeza ubu ntiryari ryandikwa.

source: Fred Muvunyi