Amwe mu mashyaka atavuga rumwe na Perezida Kagame yamwandikiye ibaruwa ifunguye!

Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’u Rwanda

KIGALI-Rwanda

Impamvu:Gusaba imishyikirano hagati ya Leta y’u Rwanda, FDLR n’Amashyaka atavuga rumwe na Leta

Nyakubahwa Perezida,

Dushingiye ku bibazo bitandukanye abanyarwanda bakomeje guhura nabyo bituruka ku miyoborere mibi yimakaje igitugu ndenga kamere, ikinyoma, gushoza intambara mu bihugu bituranyi, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bigaragara ko harimo ibibazo byinshi kandi bigira ingaruka mbi ku mibereho myiza y’abanyarwanda, igisirikari, polisi, serivisi ishinzwe abinjira n’abasohoka mu Gihugu na serivisi z’iperereza zihariwe n’abantu bamwe bakomoka mu bwoko bumwe n’ahantu hamwe, ubucamanza bukorerwamo butigenga kandi budatanga ubutabera nyabwo kuri bose, ubukungu budasaranganijwe kuri bose (gusahura umutungo w’Igihugu wihariwe n’ishyaka FPR–Inkotanyi no kwambura abaturage imitungo yabo igahabwa abandi), kubura ubwisanzure muri politiki, ubuhunzi bukomeje kwiyongera, kuniga itangazamakuru ryaba irya Leta n’iryigenga, kutubahiriza uburenganzira bwa Muntu, akarengane n’ihohoterwa rikorerwa abaturage hirya no hino mu Gihugu n’ishimutwary’impunzi z’abanyarwanda mu buhungiro, n’ibindi bibazo by’ingutu byinshi;

Dushingiye ku mateka yaranze Igihugu cyacu kugeza ubu atwereka uko ubutegetsi bwagiye busimburanwa hamenetse amaraso y’inzirakarengane z’abanyarwanda, gufungwa cyangwa kumeneshwa no gucirirwa ishyanga kuri bamwe;

Twe amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta muyobora, turasanga imyaka 19 ishize ishyaka FPR-Inkotanyi iyobora u Rwanda, aho gukemura ibibazo by’ abanyarwanda ryararushijeho gutera ibindi bibazo bikomereye abanyarwanda, u Rwanda n’abaturanyi barwo;

Kubera tutifuza ko hari andi maraso yakongera kumeneka haba mu Rwanda cyangwa mu Bihugu duturanye bitewe n’imiyoborere mibi, dushingiye kuri ibi byose twavuze haruguru n’ibindi twavuga mu biganiro bya politike twagirana na Leta muyoboye, tuboneyeho kubasaba ku mugaragaro kwemera gushyikirana n’Amashyaka yose n’Imitwe ya gisirikare irimo FDLR iri mu mashyamba ya Kongo.

Dore bimwe by’ibanze twifuza kuganiraho:

1. Gufungura urubuga rwa politiki n’imfungwa za politiki

2. Ubwisanzure mu gihugu, iyubahirizwa ry’ikiremwa-muntu n’itangazamakuru risesuye

3. Kurema igisirikare, igipolisi n’inzego z’umutekano birimo na FDLR n’abandi babyifuza

4. Gushyiraho Guverinoma yaguye ihuriweho na Leta n’Amashyaka ya Opposition harimo na FDLR

5. Itahuka ry’impunzi zose ziri hanze y’u Rwanda nta gahato zishyizweho

6. Ishyirwaho rya komisiyo y’ukuri, ubutabera, kwibuka no gushyingura mu cyubahiro abanyarwanda batashyinguwe harimo n’abaguye Kongo

7. Ikibazo cy’amategeko abangamiye abenegihugu (twavuga Itegeko ryerekeye ingengabitekerezo ya jenoside, ibirebana n’inkiko gacaca, Itegeko rirebana n’abakozi, amategeko yerekeye itangazamakuru n’andi)

8. Gusubiza nta mananiza abanyarwanda imitungo yabo bambuwe mu buryo budasobanutse kandi atari mu nyungu rusange z’Igihugu (imirima, amazu y’ubucuruzi no guturamo n’ibindi),

9. Ikibazo cyo kudafata kimwe impfubyi n’abapfakazi ba za jenoside n’intambara byabaye mu gihugu no hanze yacyo muri Kongo;

10. Ibindi bibazo bijyanye no guca akarengane kose kagirirwa Rubanda mu buzima rusange bw’igihugu nko mu burezi, ubuhinzi-bworozi, ubuvuzi,ubucuruzi, n’ibindi.

Kubera kandi ikibazo cy’umutekano wa benshi mu banyapolitiki utizewe neza mu Rwanda, ibi biganiro bya politiki byabera hanze y’u Rwanda mu gihugu impande zombi zakumvikanaho.

Turangije tubashimira Nyakubahwa Prezida wa Republika kandi twizera ko muzashyira mu gaciro no mukuri mu kumva ko inzira y’imishyikirano ya politiki ariyo yakemura neza ibibazo by’abanyarwanda ari abari mu gihugu no hanze yacyo nk’uko natwe abahagarariye Amashyaka atavuga rumwe na Leta iriho tubibona kandi tubyemera.

Imana ikomeze irinde Abanyarwanda bose.

 

Abahagarariye Amashyaka:

 

CNCD (UDFR-Ihamye, CNR- Intwali, ODR, FDU-Inkingi igice gihagarariwe na Ndahayo) :Gen Emmanuel Habyalimana, Perezida

(Sé)

FDLR-Abacunguzi: Col Irategeka Wilson, Secrétaire Exécutif ai des FDLR

(Sé)

FPP-Urukatsa :Akishuri Abdallah, Perezida

(Sé)

Imvura : Karuranga John, Perezida

(Sé)

Isangano-ARRDC: Jean Marie Vianney Minani, Perezida

(Sé)

 

MRP: Rukerantare Albert, Perezida

(Sé)

 

PDR-Ihumure, Paul Rusesabagina, Perezida

(Sé)

 

PRM-Abasangizi: Dr. Gasana Anastase, Perezida

(Sé)

 

PS-Imberakuri: Bakunzibake Alex, Visi Perezida

(Sé)

 

RDI-Rwanda Rwiza:Twagiramungu Faustin, Perezida

(Sé)

Contacts (email: [email protected], tel:004915216127584)

 

Bimenyeshejwe

· Abanyarwanda bose

· Umuryango w’Abibumbye

· Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika

· Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi

· Abakuru b’Ibihugu bituranye n’u Rwanda (bose)

· Abakuru b’ibihugu bigize SADC na ICGLR (bose)

· Abakuru b’ibihugu 5 bifite ikicaro gihoraho muri LONI (bose)