Bataripfana Bavandimwe, Intore zahagurukiye gusebanya…mureke twikomereze- Jeanne Mukamurenzi

Bataripfana Bavandimwe.
Nongeye kubasuhuza mwese!

Intore zarahagurutse ziyemeje gusebanya no gusenya. Muri uku gusebanya Intore zikaba zibasiye umukuru w’Abataripfana. Gusa ubu bushotoranyi babukora kuko babona impact nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana amaze kugira mu rubuga rwa opposition kuva Ishyaka Ishema ryavuka. Mu ntangiriro, benshi bamubonye nk’umuntu udafite experience mu rubuga rwa politiki. Nyamara ibitekerezo bye na gahunda nziza afite byatumye benshi barwara umutima, babona bibarangiranye bakora muri irya nganzo yabo bafatanya na FPR mu kuzana ubushotoranyi.

Ntore mwe, Ubushotoranyi bwanyu ntibuzavana Padiri ku ntego yiyemeje.Ubwo bushotoranyi bwanyu buri kongerera Padiri imbaraga. Ntabwo rero Padiri azabura gukomeza intego yiyemeje atinya ko Noble Marara afatanyije n’ibindi binyamakuru byiyise « Ikaze kwa Kagame »byamwandarika bimugereranya na Kagame.

Murimo gucurangira abahetsi rero mushatse mwakwirira ifaranga rya FPR mutiriwe mwiteranya n’Abanyrwanda, nimurirye mutuze mureke Padiri akore inshingano ze kuko ibyo mwirirwa mwandika mumugerenya na Kagame nta gaciro Abanyarwanda bazabiha. Abanyarwanda bazi ubwenge, bazi gutandukanya icyatsi n’ururo. Bazi padiri uwo ariwe, bazi ubutwari bwe, bazi icyo agamije kubagezaho. Bazi uwo kagame ari we, ibyo arimo akorera Abanyarwanda,ubugome bwe n’ibindi.

Nkaba ngirango nisabire Abataripfana mwese aho muva mukagera, nimubona inyandiko nshotoranyi nka ziriya ntimucike intege,Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana ajya gutangira urugamba rwa politiki yo kuzanira Abanyarwanda Ishema, yari aziko Abashotoranyi nka bariya babaho, ibyo rero ntibizamubuza gukomeza intego yiyemeje.

Ntawabuza abavuga kuvuga ariko buriya bazageraho baceceke. Ni umuhimbo w’ifaranga rya FPR uri kubavugisha,ahubwo mbabajwe nuko bari kuririra ubusa ntibagere ku ntego FPR yabatumye yo gucecekesha Padiri. Namwe murumva ikizakurikiraho, ntabya FPR bipfa ubusa rero. Muzumva umwe muri mwe bamwivuganye si ubwa mbere FPR yaba ibikoze.

Bataripfana Bavandimwe,

nimureke twikomereze.
Muhorane Ishema mwese!!

Jeanne Mukamurenzi

Umutaripfana wo muri Scandinavia