Brazzaville: Ministre Mukantabana mu gikorwa cyo gushaka gucyura impunzi ku ngufu!

Ikinyamakuru gisohoka buri musi cyandikirwa muri Congo Brazzaville muri Numero yacyo ya 2707 yo kuwa 5 tarikii ya 9/09/2016 cyitwa LES DEPECHES DE BRAZZAVILLE cyanditse ku nama hagati ya leta y’Urwanda ; iya Congo na HCR yabaye hagati y’itariki ya 8-9 i Brazzavile.
Yatangiye bavuga ko ikigaragara aruko Impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo nyuma y’itangazo rya UN HCR ryo muri 2013 ryerekeranye n’ihagarikwa rya sitati y’Ubuhunzi ku mpunzi z’abanyarwanda zaruhunze hagati y’1959 na 1998, Nta bushake impunzi zagaragaje bwo gutaha hatangwa urugero ko ku mpunzi 12.000 ziri muri Congo, 445 gusa nizo zatashye hagati y’umwaka wa 2004 na 2015. Naho mumwaka turimo wa2016 hatashye impunzi 7 gusa.

Uhagarariye HCR muri Congo bwana CYR MODESTE KOUAME yagize ati : « ikigamijwe n’ugukuriraho statut Impunzi mu buryo buboneye impunzi kandi mu cyubahiro cyane cyane ariko hitaweho gusigasira umutekano wazo hakurikijwe amategeko mpuzamahanga (protection internationale) nyuma y’imyaka irenga 20 ziriho mu mutekano muri Congo. N’ukuvuga kuzicyura kubushake bwazo ndetse no kuzishyira mu buzima busanzwe mu gihugu zirimo ( Intégration locale ) ikizwi nuko nyuma y’abazashaka gutaha kubushake hari n’impunzi nyishi zizihitiramo kuguma muri Congo. »

Naho ministre wa Congo ushinzwe actions humanitaires et de la solidarité Madame Antoinette DJONDO yavuze ko barebeye hamwe iby’imyanzuro y’inama y’ubushize yabereye Kigali ndetse n’iyakoreshejwe na HCR yavuze ko leta y’Urwanda izakomeza inshingano zo gucyura impunzino kuzisubiza mu buzima busanzwe. Gusa ministre Antoinette djondo yavuze ko let aya Congo yemera ko Impunzi zifite uburenganzira bwo kwaka indi statut yemewe n’amategeko yatuma zikomeza kuba muri Congo nta nkomyi ziramutse zidashatse gutaha. Kandi ko leta y’urwanda izakomeza gukorana na leta impunzi zirimo kubyerekeye kuziha za passeport ku mpunzi zizabyifuza.

Naho Ministre MUKANTABANA Séraphine yavuze ko mu Rwanda hari ubutegetsi buhamye ndetse n’ubukungu bwifashe neza cyane ko ibihugu bicumbikiye impunzi byagombye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gukuriraho Impunzi statu y’Ubuhunzi bitazuyaje kuko Urwanda rudashaka ko nyuma ya 2017 hazaba hakiri umunyarwanda witwa Impunzi(ibi yabivugiye no kuri télévision ya Congo).

Amakuru duhabwa n’abari muri Congo Brazzaville ngo nuko Madame Séraphine yasabye HCR na leta ya Congo gusaba ubuyobozi bw’impunzi bukamenyesha Impunzi ko azaza kuzikoresha inama mu Nkambi ya KINTELE (iri mu nkengero z’umugi wa Brazzaville), Ubuyobozi bugasubiza ko ntaho bwahera busaba Impunzi kuza mu nama y’Umuntu zizi neza ko yazigambaniye akiziyobora zizi ko ari kumwe nazo naho ari umukozi wa Kagame wabishe inzira zose unicuza kuba atarazimaze. Ubuyobozi bw’impunzi bwabasabye kubyikorera bacisha amatangazo kuri radiyo na télévision.

Amakuru aturuka aho muri Congo ngo nuko Séraphine yahisemo gukoresha iyo nama muri ministère y’ububanyi n’amahanga akaba ngo yasabye Impunzi zikorana nawe zifite za passeport kumufasha gukangurira impunzi kuza kwitabira iyo nama.

Natwe tuti aho ikiraka ingoma y’agatsiko ya Kagame yamuhereye umwanya wo kuzayicyurira impunzi azagishobora ko tubona bitamworoheye.

Arnord Tembere