Bugarama: polisi iravuga ko yishe 3 bakekwaho iterabwoba!

Abantu batatu bikekwako gukorana n’imitwe y’iterabwoba barashwe na polisi barapfa ubwo bageragezaga gutoroka, abandi babiri barakomereka.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2016 mu Murenge wa Bugarama mu Kagali ka Nyange ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi, SP Sano Nkeramugaba, yemereye IGIHE ko aya makuru ari impamo.

Yagize ati “Byabaye saa kumi n’imwe z’uyu munsi twafashe batandatu, batatu barashwe bahita bapfa, babiri bakomeretse, kandi barabyiyemerera ko bamwe ari aba Al Shabab abandi ari aba Al Qaeda.”

Aba bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba ngo ntabwo bavuka muri aka karere ndetse no muri Nyamasheke.

SP Sano ati “ Ntabwo ari ab’inaha, babiri ni abo ku Kamonyi, umwe w’i Muhanga, umwe wa Gasabo, babiri ba Kicukiro.”

Source: igihe.com