Abantu 74 babuze ubwishyu bafungirwa mu bitaro

Ibitaro bya Nyagatare byabujije abarwayi 74 gutaha kuko babuze amafaranga yo kwishyura serivizi zitandukanye z’ubuvuzi bahawe, ubu bamwe muri bo bakaba bamaze amezi hafi abiri bari mu nzu imwe bashyiriweho.

Abo barwayi bavuga ko hari abamaze hafi amezi abiri bafungiye mu nzu bashyizwemo, ku buryo hari n’ababura ababagemurira, abandi bagatungwa no gusabiriza.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr Ngabire Nkunda Philippe yatangarije RBA ko bafashe umwanzuro nk’uwo birinda ibibazo byinshi.

Yagize ati “Mu cyumweru gishize twari dufite abarwayi 74 bose bafite ibibazo bya mitiweli, amahirwe dufite ubu ni uko twabashije kubona icyumba bihariye, kirimo n’ibitanda. Baryamye neza, uhageze wagira ngo ni abantu bakirwaye, ariko ni abantu bakize basezerewe babuze ubwishyu. Hari abadafite ikarita ya mitiweli , hakaba abandi bishyuye bafite inyemezabwishyu [borderaux] ko bishyuye ariko batarabona izo karita. Hakaba n’abandi bafite ikarita, ariko rya 10% bagomba kwishyura kuko mitiweli ibishyurira 90%, bakaba barayabuze, ubwo ni ibibazo bitandukanye byose bifitanye isano na mitiweli, hakaba n’ibindi byihariye.”

Dr Nkunda yavuze ko umubare wabo ugenda uhinduka umunsi ku wundi, ariko ko batakwirengera igihombo giterwa n’abatishyuye.

Ati “Tutarafata izi ngamba, abantu barenga 70 bose baramutse bagiye batishyuye ni amafaranga arenga miliyoni zingahe?, ni miliyoni nyinshi kandi bagiye batazishyuye nta wundi tuba dutegereje ngo azayishyura, ubwo ibitaro biba bihombye niko guhombya ikigo cya leta.”

Yongeyeko ibyo bitaro bifitiwe ideni, kubera iyo mpamvu bakaba batakwihanganira ko bisubira.

Ati “Ariko kuba dushyizeho ziriya ngamba hari abagerageza bakiguriza bakifashisha mu miryango, hari n’ababona makeya tukaba tugumanye ayo bagasinya ko bazaza kwishyura asigaye, amadeni y’abagiye batishyuye ibitaro tuyateranyije yose arengeje miliyoni umunani. Byahereye kera mu myaka hafi itatu.”

Mu bagomba kwishyura harimo nk’abagore babyaye bababazwe, aho usanga hari nk’ugomba kwishyura ibihumbi 200 ari umwe, hakaba abagomba kwishyura mu bihumbi 100 n’ayandi, n’ari munsi yayo.

IGIHE yagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, Musabyemariya Domithile, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko icyo kibazo bakizindukiyeho muri iki gitondo mu nama, nyuma y’isaha imwe bagaragaza umwanzuro bagifatiye.

Inkuru irambuye>>>