Burundi : Ishyaka FNL riratangaza ko rigiye kubura imirwano

Umukuru w’ishyaka FNL (Forces nationales de libération ) Agathon Rwasa kuri uyu wa mbere yatangaje ko ishyaka rye rigiye kubura intwaro, anasaba Perezida Nkurunziza kuva ku butegetsi.

FNL yari yarashyize intwaro hasi muri 2009 kugirango yinjire muri Guverinoma mu rwego rwo kurangiza imirwano yari imaze imyaka 20 muri iki gihugu.

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza aganira n’ikinyamakuru La Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, muri Werurwe 2012, yagize ati : “Ntabwo kuba abantu 2 cyangwa 3 bahungiye hanze, byatuma hitegurwa inyeshyamba, urebye izamuka rya politiki y’u Burundi, ukareba imiterere na politiki yabwo mu karere, ntibishoboka.”

Ibyo bamwe mu ndorerezi batinyaga, Agathon Rwasa yabishyize ahagaragara avuga ko FNL igiye kubura intwaro.

Agathon yakomeje agira ati :“Ishyaka riri ku butegtsi ( CNDD-FDD) na guverinoma yaryo bikomeje gukenesha abanyagihugu kubera imicungire mibi y’umutungo, ubwo rero twiyemeje kurwanya guverinoma bya gisirikare”.

Agathon yongeyeho ati :“Inama naha Perezida uriho, nuko yava ku butegetsi, bitari ibyo abaturage b’u Burundi bazamuhirika umunsi umwe nk’uko byagenze mu bihugu by’Abarabu.”

Mu matora ya 2010 ku mwanya wa perezida wa Repubulika, Agathon Rwasa yaje gutangaza ko yabayemo ubujura nyuma yaho gato arabura, aho yari yarahungiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kugeza ubu ishyaka rye rikaba ritangaza ko ridashobora kwihanganira ubwicanyi bukomeje gukorerwa abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi.

Nyirandikuryayo Ancille

Umuryango.com