Charles Ntakirutinka niwe wita kuri Deo Mushayidi ufunzwe

Deo Mushayidi wahanishijwe gufungwa ubuzima bwe bwose aratangaza ko ubu yitabwaho cyane n’uwo bahoze bafunganye muri gereza ya Kigali ariwe Ntakirutinka Charles.

Mushayidi uvuga ko nta muryango afite mu Rwanda yatangarije Ikinyamakuru Izuba rirashe ubwo cyamusuraga muri gereza ya mpanga; ko uretse abarwanashyaka ba PS imberakuri, FDU inkingi n’uwahoze ari ministry wo gutwara abantu n’ibintu nta wundi muntu umusura aho afungiye.

Mushayidi w’imyaka 51 y’amavuko yagize ati; “Jye nta muryango mfite ino[mu Rwanda], umugore wanjye n’abana baba muri Canada, iyo nshatse kuvugana n’umuryango wanjye mbinyuza kuri Charles Ntakirutinka kandi aransura cyane uko abishoboye.”

Mushayidi avuga ko ubucuti na Ntakirutinka bwatangiye ubwo bari bafunganywe muri gereza nkuru ya Kigali [1930]. Nubwo ari Ntakirutinka gusa umwitaho; Mushayidi avuga ko yahoze afungiye hamwe n’abandi bantu bazwi cyane muri politike n’ubuyobozi butandukanye muri iki gihugu.

“buriya muri Gereza nari mfunganywe na Ntakirutinka, Ntaganda Bernard, Mutsindashyaka na Kalisa[BCDI], twabanye mu buzima bukomeye twese nkuko nawe uzi imibereho yo muri gereza ariko Ntakirutinka niwe unsure kenshi.”

Deo Mushayidi wakatiwe igifungo cya burundu yahamijwe n’urukiko rukuru(bishimangirwa n’urukiko rw’ikirenga) ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w’igihugu, gukoresha inyandiko mpimbano no gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi buriho.

Charles Ntakirutinka yarangije igihano cye muri Werurwe 2012, ahita afungurwa nyuma y’imyaka icumi y’igifungo yakatiwe amaze guhamwa n’ibyaha bitatu bigizwe no kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Deo Mushayidi avuga ko ubu abayeho neza muri Gereza ya Mpanga bitandukanye nuko yari afashwe muri gereza nkuru ya Kigali.

Mushayidi yagize ati, “Banzanye hano batambwiye, ngeze hano nabanje gufungirwa mu kato nyuma ariko biza gukemuka uhereye mu kwezi kwa gatanu, icyo nshatse kurya ndakibona, ubuzima navuga ko bumeze neza cyane ugereranyije nukuntu narii mfashwe muri PCK[1930], nsubijwe I Kigali naba ngowe cyane.”

Mushayidi yimuriwe muri gereza ya Mpanga taliki 26 mata 2012.

Ese Mushayidi ateganya gusaba imbabazi?

Amahirwe Mushayidi asigaranye yo gusubira mubuzima busanzwe, n’uguhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu.

Ubwo ikinyamakuru Izuba rirashe cyamusuraga muri gereza taliki 23 Ukwakira 2012, cyasanze afitanye ikibazo na gereza ya Mpanga avuga ko hari ubutumwa yagerageje kohereza hanze ariko ubuyobozi bwa gereza bukabuzitira.

Mushayidi yagize ati, “Ikibazo gikomeye mfite ni icya correspondence , wandika urwandiko rugatinda mubuyobozi bwa gereza. Jye nashatse umujyanama muby’amategeko ariko nshaka ko nafashwa n’umuyobozi w’ishyaka ryanjye[PDP-Imanzi] kuburyo uyu mujyanama yakwishyurwa, ibyo nibyo nifuza ariko ibaruwa nubu iracyari hano.”

Mushayidi yongeyeho ko adateganya gusaba imbabazi umukuru w’igihugu kuko atemera icyaha nubwo urukiko rwakimuhamije. Icyakora avuga ko anabona umujyanama muby’amategeko azamenya icyo azakora kizatuma asohoka muri gereza.

Mushayidi avuga ko afunzwe ku mpamvu za politike , icyakora yemeza ko abayeho neza nubwo afunzwe kuko arya icyo yifuza, akora siporo yo kugorora ingingo no kwiruka byibuze amasaha abiri ku munsi.

Avuga ko abamusura bamusigira amafaranga kenshi mubuyobozi bwa gereza kuburyo icyo akeneye kugura, ashobora kukigurira.

Fred Muvunyi

4 COMMENTS

  1. Yoo. PDP irashyushye iyo za burayi, habe no koherereza Ntakirut utudolari 50? FDU? PS IMBERAK isura abayo none PDP? Uyu muvandimwe wacu ko ateye agahinda rwose kandi ari twe asigaranye?

  2. Niyihangane ntagahora gahanze gusa asenge Imana kugirango atazagwa mu ihirima rya F.P.R Naho azavamo ingoma ngome imaze kuvaho.

  3. Bavandimwe kuki tutashyiraho ikigega cyogufasha abafunzwe mubuzima babaho muri gereza tugashaka namafranga twakwishyura ababafasha mumategeko?nkaba baba bafunzwe bazira ibitekerezo byabo nabandi baba baharanira kubohoza abanyarwanda.

  4. Abavandimwe bose bakomeje kwita kuri izo ntwari ni abo gushimirwa uwo mutima w’ubwitange batarebye ingaruka byabagiraho. Ndibwira Mushayidi kimwe Na Ingabire ndetse na Ntaganda icyo bakeneye atari ugusurwa n’abayoboke b’amashyaka yabo gusa ahubwo bakeneye urugwiro rwa buri munyarwanda. Kohereza amadorari cyangwa amaeuro si ngombwa ko bitangazwa mubinyamakuru. Nkeka kandiko igikorwa gikomeye kurusha ibindi cyashimisha ziriya ntwari zose zizira gukunda u Rwanda kurusha ibindi ni uko zakumva dukomeje guhagarara kigabo dutera ikirenge mucyazo kugeza ubwo duhiritse burundu ingoma y’igitugu.

Comments are closed.