CNRD-Ubwiyunge irakekwa kuba ari yo yateye mu Bugarama.

Gen Alex Kagame

Yanditswe na Ben Barugahare

Nyuma y’igitero cyagabwe mu ntara y’uburengerazuba, mu karere ka Rusizi ahitwa mu Bugarama mu mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018, hari amakuru The Rwandan yabonye yemeza ko iki gitero cyagabwe n’umutwe wa CNRD-Ubwiyunge uyobowe na Gen Wilson Irategeka ukaba ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo abateye baturutse mu gice cy’abasirikare bayoborwa na Colonel Habimana Hamada bafite ibirindiro muri Kivu y’amajyepfo.

Umuntu uri hafi y’umutwe wa CNRD-Ubwiyunge waganiriye na The Rwandan yavuze ko amakuru yabonye avuga ko abasirikare ba CNRD-Ubwiyunge bateze igico abasirikare b’u Rwanda (RDF) bari kw’irondo mu gace ka Bugarama babarasaho bicamo abasirikare 3 bakomeretsa abandi ngo nta muturage bariye urwara.

Uwo muntu abajijwe ku baturage babiri bavugwa ko bishwe yasubije ko igitero kitari kigendereye abasivile ati: “Kereka niba amasasu yabafashe by’ibyago cyangwa bakaba barashwe n’abasirikare ba Leta”

Nyuma yo kumva ibi hari izindi nkuru zakwirakwiye ku mbuga nkoranya mbaga zivuga ko muri icyo gitero haguye abasirikare b’u Rwanda 30 ariko iperereza The Rwandan yakoze ndetse n’isesengura yakoze yifashishije abasobanukiwe ibya gisirikare ayo makuru bigaragara ko bigoye ko yaba ari ukuri kuko umubare w’amasasu yarashwe n’umubare w’abasirikare ba Leta bari muri ako gace icyo gihe bidashoboka ko hapfamo abagera kuri 30.

N’ubwo bwose Major Gen Alex Kagame uyobora ingabo mu ntara y’uburengerazuba, Guverineri w’intara, n’umukuru wa police muri iyo ntara Rogers Rutikanga bahageze kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Kamena bakemeza ko atari igitero ahubwo ari abantu bafite icyo bapfa n’abo bantu bishwe b’abasivile, umuntu akoze isesengura ku mashusho yafashwe n’abanyamakuru ba TV1 harimo urujijo ku bitangazwa na Gen Alex Kagame kuko bihabanye n’ibitangazwa n’umukobwa wavuganaga igihunga avuga ko yabibonye biba.

Gen Alex Kagame avuga abantu 2 bari bafite imbunda mu makoti maremare, mu gihe umukobwa avuga abagabo bane bari bambaye ingofero z’umukara batari abapolisi ntibabe n’abasirikare! Ikindi ni uko umukobwa yavugaga asa nk’aho yategetswe ibyo avuga dore ko yacishijemo akagira ati: “Njye ndavuga ibyo nabonye”mbese nk’aho hari abashakaga ko avuga ibindi bitari ibyo yabonye.

Ikindi umuntu atabura kwibazaho ni ukumenya niba Guverineri, umukuru w’ingabo, umukuru wa polisi n’abandi.. basanzwe batabara ahaguye umuntu hose mu gihugu azize urugomo rusanzwe hagati y’abaturage nk’uko Gen Alex Kagame ashaka kumvikanisha ko atari igitero ahubwo ari urugomo hagati y’abantu bafite ibyo bapfa.

Umuntu ntiyabura kwibaza na none niba ahabaye urugomo hose abayobozi bakuru b’ingabo bahatabara banitwaje ibimodoka rutura bitamenwa n’amasasu nk’uko bigaragazwa n’amakuru yatawe na TV1.

Twizere ko ibi bitagiye gukurikirwa n’itekinika ryibasira abaturage dore ko byatangajwe ko hari abakekwa bafashwe.

Nabibutsa ko atari ubwa mbere habaye igitero muri ako gace kuko bivugwa ko hamaze kuba ibitero bigera kuri 3 bimaze guhitana abantu bamenyekanye bagera kuri batanu muri ino myaka ya vuba.