Congo ngo ntabwo izihanganira ko u Rwanda rwinjira ku butaka bwayo ngo bukuriyeyo abarutera!

Amakuru atangazwa na Radio y’abafaransa RFI mu kiganiro yagiranye n’umuvugizi wa Leta ya Congo, Bwana Lambert Mende Omalanga ngo Leta ya Congo ntabwo izihanganira ko Leta y’u Rwanda yakwinjiza ingabo zayo ku butaka bwa Congo ngo ikurikiyeyo abateye mu Rwanda.

Bwana Mende yavuze ko babonye amakuru ko koko icyo gitero cyabayeho ariko ngo batunguwe no kumva hari abavuga ko ngo Leta y’u Rwanda yaba igiye gukora ibikorwa byo gukurikira abateye ibasanga ku butaka bwa Congo.

Ngo hari inzego zishinzwe gukurikirana ibibazo nk’ibi u Rwanda na Congo bihuriyeho mu rwego rw’akarere ku buryo izo nzego zajya mu Rwanda gukora iperereza ku byabaye maze na Leta ya Congo igahera aho ifata ibyemezo bya ngombwa, rero ngo Congo ntabwo izareka uwo ari we wese ngo ayinjirire ku butaka ngo hari abantu akurikiranyeyo.

Bwana Mende avuga kandi ko ahumurije abantu cyane cyane abatuye mu duce twa Goma bari bafite impungenge ko ingabo z’u Rwanda zishobora kwinjira muri Congo zikurikiye abateye, avuga ko ibyo ingabo za Congo zitazabyihanganira.

Marc Matabaro