Abayobozi 2 b'imirenge muri Musanze baburiwe irengero!

Imiryango y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Gashaki na Muko, Nduwayezu Jean Marie Vianney na Ndahiro Amiel, ihangayikishijwe n’uko baburiwe irengero nyuma y’iminsi isaga ibiri badataha kandi batari no ku kazi bashinzwe.

Umwe mu bagore b’aba bayobozi yatangarije IGIHE ko bamaze gutanga ikirego bamenyesha Polisi iby’ibura ry’abagabo babo, bakabwirwa ko ayo makuru ari mashya mu nzego z’umutekano.

Yagize ati “Hari kuwa Mbere tariki 14 nimugoroba, ahagana saa kumi n’ebyiri, umugabo wanjye ambwira ko atashye avuye ku murenge aho asanzwe akorera, kuva icyo gihe telefone ye ivaho nshatse kumubaza aho ageze ndamubura.”

Yongeyeho ati “Ejo tariki 15 nagiye kuri Polisi kuvuga ko nabuze umuntu, bambwira ko ari amakuru mashya bumvise batari babizi banyizeza ko bagiye gukurikirana bakamenya aho yaba yararengeye. Nzajya njyayo kenshi nibagira igishya bunguka bazambwira.”

Abagize iyi miryango bavuga ko nta kintu na kimwe baba bakeka ko abagabo babo bazize bakaba basaba inzego z’umutekano kubakurikiranira ibyabo bagahabwa amakuru y’uburyo babuzemo, baba baranishwe bikamenyekana.

Abaturanyi b’umwe muri aba bemeza ko bitumvikana uko baburirwa irengero, ariko bakabihuza n’uko bashobora kuba bazize kwigwizaho imitungo kandi ari abayobozi.

Umwe muri bo yagize ati “Abayobozi benshi muri Musanze bafite ubucuruzi bakora mu buryo butemewe nk’ubwo mu birombe aho bacukura amabuye y’agaciro n’ibindi. Bashobora kuba barafashwe muri ubu buryo kugira ngo bakorwego iperereza.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu ntara y’Amajyaruguru akaba anakuriye ubugenzacyaha muri iyo ntara, Supt Hitayezu Emmanuel yemeje ko nta makuru ahagije afite ku ibura ry’abo bayobozi kuko amaze igihe mu nama i Kigali.

Supt. Hitayezu yongeyeho ko ntacyo yaba azi ku bivugwa ko abo bayobozi bafunze uretse ko yumvise ko abo mu miryango babo batanze ikirego kuri Polisi muri iyi minsi adahari.

Yagize ati “Nta gihamya ndagira ko aba bayobozi bafunze uretse ko bambwiye ko hari umuryango waje gutanga ikirego uvuga ko wabuze umuntu. Maze iminsi mu nama i Kigali nta gishya naba nzi, hagize ikindi gishyashya mbona nabamenyesha.”

Aba banyamabanga nshingwabikorwa babiri babuze nyuma y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Alfred Nsengimana wafashwe akekwaho gukorana na FDRL ndetse no gutera gerenade mu mujyi wa Musanze, akaza kwicwa arashwe ngo agiye gutoroka ngo yiruka yambaye amapingu! Iri riswa rikaba ryaraje rikurikira amagambo ya Perezida Kagame wari wavuze ko abantu bagiye kuzajya baraswa ku manywa y’ihangu!

Source: igihe.com