Congo Yasabye Kwinjira mu Muryango EAC

Felix Tshisekedi, Perezida w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yandikiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame amusaba ko Congo yakwemererwa kwinjira mu muryango w’ibihugu bigize akarere ka Afrika y’Uburasirazuba.

Perezida Kagame yandikiwe urwo rwandiko italiki 8 Kamena uyu mwaka, kubera ko ari we uyoboye uwo muryango wa EAC uyu mwaka. Ibiro by’umukuru w’igihigu wa Congo biremeza ko iyo baruwa ari iy’ukuri.

Perezida Tshisekedi amenyesha ko icyo cyifuzo gifatiye ku guhanahana ibicuruzwa n’ubucuruzi bidasiba kwiyongera hagati ya Congo n’ibihugu byinshi bigize akarere ka EAC. 

Ni mu gihe icyo gihugu ni kinini ku buryo gihana imbibi n’ibihugu 5 kuri 6 bigize EAC.

Arangiza asaba uyoboye EAC gushyikana ubwo busabe ku bandi bakuru b’ibihugu bigize ako karere.

Icyo cyifuzo, na Perezida Joseph Kabila wasimbuwe na Tshisekedi yari yarakigaragarije Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzaniya, mu mwaka wa 2016. Nawe amusaba kwandika ibaruwa, intambwe yagezweho na Tshisekedi.

Mu isesengura Ijwi ry’Amerika ryahawe n’umuhanga muri politike y’akarere abona ko Congo ifite amahirwe menshi yo kwemererwa kubera ifitanye imigenderanire myiza na EAC.

Igihugu cya Congo cyemerewe cyaba gisanze umuryango urimo ibihugu birimo amakimbirane n’ukutumvikana cyane cyane hagati y’u Rwanda na Uganda hamwe n’u Rwanda n’u Burundi. Ndetse, gihana imbibi n’ibyo bihugu byose bifitanye amakimbirane