DMI za Kagame mu mugambi wo kwivugana Umunyamakuru Bwana Ntamuhanga Cassien

Cassien Ntamuhanga

Amakuru yakomeje kutugeraho guhera ku munsi wejo tariki ya 16 Kamena 2016 nuko Ntamuhanga Cassien, ejo yakuwe na DMI iyo yari afungiye muri gereza ya Miyove mu masaha ya nijoro bamutwara bamuhambiriye amaguru n`amaboko.

Amakuru yizewe atugeraho nuko abo bicannyi ba Kagame bari bafite gahunda yo kumwicira mu nzira bakavuga ko yarashwe nyuma yo kugerageza gutoroka ariko ngo bakimara kumuvana muri iyo gereza ngo umwicanyi mukuru wari watumye izo nkoramaraso zagiye kumuzana ngo yazibwiyeko byamenyekanye ko yakuwe aho yarafungiye, ngo niko gutegeka ko byaba byiza atagaruwemo nonaha ahubwo ngo ko yajyanwa muri gereza ya Kigali 1930 hanyuma andi mabwiriza bakaba bayategereje.

Amakuru rero ni impamo Bwana Ntamuhanga Cassien koko ejo mu gicuku yagejejwe muri 1930 ahambiriye amaguru n’amaboko ariko ntiyajyanwa aho abandi bafungiye ahubwo ashyirwa mu kumba ka wenyine katanasanzwe gakoreshwa mu gufungirwamo.

Ako kumba yafungiwemo nta muntu numwe wemerewe kuhagera yaba abacungagereza basanzwe cyangwa undi wese kuko hacunzwe n’abantu babiri bambaye imyenda ya gisivile.

Birashoboka ko abo bicannyi bashaka kwivugana iyi mpirimbanyi ya demukarasi bategereje ko bahabwa amabwiriza niba baba bamufungiye hariya hanyuma akaba ariho bakorera tekiniki yo kumurangiza bakavuga ko yaragiye gutoroka cyangwa niba baraba baretse bagashakisha ukundi bamwambura ubuzima mu yandi mayeri.

Turasaba ababishoboye mwese gutabariza iyi nzirakarengane aba bicanyi ba Kigali bataramwambura ubuzima.

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali