Dr Emmanuel Mwiseneza wa FDU-Inkingi asubiza inyandiko ya Patrick Ndengera

Muvandimwe Patrick Ndengera,

Ngushimiye iyi nyandiko utugejejeho. Iyi nyandiko itweretse ku buryo budakuka umurongo wa Politiki ubarirwamo, uwo mu rongo ukaba ari uwo kuyoboka icyama FPR cyangwe se gukurikiza no kwigisha gahunda zayo.

Biraboneka ko iyi nyandiko wafashe igihe gihagije cyo kuyitegura kandi ni mu gihe kuko gushaka gusobanura ibintu by’ibinyoma na banyirabyo bananiwe gusobanura (aha ndashaka kuvuga convaincre et non expliquer seulement) ntibyoroshye.

Ikindi kiboneka ni uko ku bibazo by’ingutu igihugu gifite utinya kubivugaho cg ukabivuga uburyo nyine ababitera basanzwe babivugamo aha umuntu akaba yakwibaza niba ari ubwoba, niba ari wash brain wakorewe cg niba ari malhoneteté intellectuelle. Ku muntu nkawe twari dusanzwe tuziho analyses pertinentes kandi akenshi zitabogamye birababaje. Aha umuntu akaba yakwibaza ati ese ya nouvelle génération twari dutegerejemo amizero aho ntibaye nka ba basaza yacritikaga?

Reka ngaruke muri make kuri buri ngingo wakoreye développement:

0.      Uko gahunda yo kujya mu Rwanda yakujemo

Ibisobanuro uduhaye byerekeranye n’uburyo mwahuye n’abategetsi b’igihugu igihe babaga baje aho muri Canada kureshya impunzi buratomoye. Ndetse aha mboneyeho kubona ko Mzee Twagiramungu Faustin ababuza kujya guhura na Nyakwigendera Inyumba Aloysie yari yarebye kure, kuko ibyo mwitaga ouverture cg liberté yanyu yo guhura n’uwomushatse byavuyemo ko mwabaye recrutés ndetse bamwe mukayoboka. Ariko aha twumvikane neza ntabwo ndwanya kujya mu gihugu cyacu icyo ndwanya ni ukujyayo maze ukavayo wahanaguwe ubwonko ukagaruka ukora propaganda nk’iyi kandi utavugisha ukuri ku bibazo by’ingenzi byugarije igihugu cyacu. Andi mashyaka ya opposition nayo arebereho igihe cyose un membre wayo atangiye kwiha liberté yo gushyikirana na Leta y’u Rwanda cg intumwa zayo, ibivamo nyine ni ibifitiye akamaro uwo mu membre gusa ariko ntacyo byungura opposition ndetse n’igihugu muri rusange (dans le sens de peuple et non de dirigeants)

1.      Iterambere

Kubyerekeye iterambere hari byinshi uvuga by’ukuri nk’isuku muri Kigali, imihanda, amashanyarazi, amazi,…kandi ni mugihe kuko tugeze muri 21ème siècle kandi nibuka ko no kuri Républika ya 2, iterambere mu Rwanda ugereranije n’ibindi bihugu bidukikije ryari imbere (la stabilité de la monaie rwandaise, le réseau routier et téléphonique, la distribution d’eau, le réseau des centres de santé,…). Gusa icyo utavuga cg utabonye ni uko la croissance économique d’aujourd’hui  n’a pas induit de développement socio-économique au sein de la majorité de la population rwandaise. Nubwo apparence y’ubukire ihari, des fois même de façon ostentatoire, les richesses du pays sont entre les mains d’une poignée de gens gravitant autour du Président Kagame, abandi benshi ubukene buranuma.

Ibintu byinshi byerekana iterambere nyaryo mu Rwanda nta bihari : niveau de vie y’umunyarwanda (rapports nyinshi zirahari) iri mu zanyuma ku isi, chômage parmi les jeunes sortis des universités ni nini cyane, ubuzima burahenze ku bakozi benshi nk’abarimu, etc.

2.      Demokarasi

Muri iyi chapitre ho uragaciye rwose, ndetse mu bantu bose bagerageje kwibeshya nkawe ngo bashobora kwiganirira na gouvernement ku giti cyabo bagacyemura ibibazo ubahaye umwitangirizwa kuko mubakubanjirije bose ntawigeze agera kure mucyo ngiye kwita, excusez-moi le terme « aberration politique », et ce n’est qu’un euphémisme !

Uti tugereranije no muri bino bihugu by’abazungu wavuga ko mu Rwanda nta demokarasi ihari, uti ariko iyo winjiyemo imbere usanga ihari !

Ubu rero nawe ugiye kutwumvisha ko demokarasi y’abazungu itatubereye ko twe ikitubereye ari ishyaka rimwe abantu bose batangiramo ibitekerezo bisanzuye ! Si on allait trop loin dans l’analyse, on pourrait même dire que ton assertion suppose l’incapacité de l’homme noir, rwandais en particulier, à assimiler les concepts universels de démocratie et qu’il faut lui trouver une espèce de « démocratie à sa hauteur ». Ceci correspond exactement à la vision des anthropologues racistes de l’époque du début de la colonisation africaine. Mais, si à la limite on pouvait comprendre cela au 19ème siècle, c’est une insulte envers les Africains au 21ème siècle. Mais restons terre à terre.

Iyo demokarasi wabonye au sein du FPR ngo kuko mu manama abantu babaza ibibazo bashatse ba ministres nakubwira ko no muri MRND yari ihari, alors kuko nziko kubwa MRND wari  muri opposition (PL) nakwibaza impamvu ibyo wagayaga icyo gihe ubu ubishima. Urugero naguha rw’uko kuri MRND iyo demokarasi interne yari ihari ni uburyo nk’abadéputés batorwaga. Yego kujya ku iliste en bonne position byasabaga kuba n’ubundi wemewe nk’umurwanashyaka nyawe, ariko abababaga bari ku iliste barahatanaga bya nyabyo dore ko imyanya yabaga ari inférieures au nombre de candidats. Campagne y’abadéputés yarabaga rwose kandi bagatorwa koko (ntibivuze ko nta cas irréguliers zimwe na zimwe zabagaho : ndibuka nk’igihe Sindikubwabo Théodore  yaburaga amajwi kandi Perezida Habyarimana yarashakaga ko aba Perezida wa parlement, ubwo bamushimbuje umusaza Rutahintare (j’ai oublié son prénom) wa hariya hahoze ari commune Runyinya, ariko Perezida yaje gutrouva une astuce agira Ntahobari Maurice recteur wa Université, bityo Rutahintare wari le premier recalé nawe ahita yinjira muri parlement ; ndetse hari nukuntu wasangaga nk’abaministres baza toujours mu myanya ya mbere ku malistes bityo no mu majwi bagahora baza imbere), muri demokarasi isesuye ! Iyo demokarasi wabonye muri FPR ahandi na kubwira iba ni muri Partis Communistes chinois, cubain et nord coréen. Iyo rwose niyo demokarasi uturatira kandi ushaka ko tuyoboka ?

Urongera uti : « Muri opposition yo hanze no mu gihugu bo bumva demokarasi nko kugira uburenganzira bwo kwishyira ukizana, kuvuga icyo utekereza cyose nta nkomyi no gukoresha meeting mu baturage uko ushatse. Ariko aho batarumva ni uko ibyo bikorwa bigomba kwinjira muri gahunda yo gukumira icyagarura genocide cyose. Ese aba opposition iyi concept barayizi?»

Aha rwose uransetsa cyane kuko sinumva aho ukura ko buriya burenganzira bwose uvuze bwubahirijwe byagarura génocide. Ariko rwose twibagirwa vuba, ubu muriho ku twumvisha ko ba Gatabazi, ba Nzamurambaho, ba Ndasingwa Lando, ba Ngango, etc…baharaniye uburenganzira bwabo nk’aba opposants aribo bateje génocide mu Rwanda ?! None se iryo shyaka rikumira ayandi ngo atagarura génocide wibuka uruhare rwaryo muri iyo génocide n’ubundi bwicanyi bwibasiye inyoko muntu nk’uko nawe utahwemaga kubyerekana utararya ku ntoryi(sic !) ? Ese ubundi iyo urebye uko génocide wayibonye wabonye ari abayoboke b’amashyaka bicaga abandi bayoboke b’amashyaka ? Biti ihi se wabonye ari abayobozi b’amashyaka basabye abantu gukora génocide, ndetse bigasabirwa muri meeting z’ayo mashyaka ? Rwose uzigore unsobanurire neza ukuntu amashyaka yishyize akizana byagarura genocide.

3.      Opposition yo hanze ihagaze ite?

Muri iyi chapitre niho hagaragarira neza mission yawe. Ubundi kuko wari uri kutubwira uko wabonye u Rwanda, iyi chapitre simbona n’icyo yarije gukora aha. Ndi nk’umwarimu wawe wa dissertation nahita ngushyiriraho ngo « hors sujet » ubundi nkaguha zeru.

Ariko kuko wayizanye kandi ikaba yerekana nyine gahunda yawe reka tuyivugeho. Birababaje kubona unnyega opposition ngo nuko irimo amashyaka menshi agera kuri 22, maze ukerekana ko nta ngufu afite ngo kuko hari n’adafite abarwanashyaka barenze comité. Aha naho akabazo gato umuntu yakwibaza ni aka : wahisemo kwigira muri sysytème kuko wabonaga opposition ntacyo izageraho cg ni uko wabonaga idakora neza mbese utemera son idéologie ou sa stratégie ? Dans le premier cas, ça s’appelle opportunisme. Dans le deuxième cas byo byapfa kugira inzira, kuko niba idéologie wemera ari iya FPR cg abakorana nayo, iyo ni choix personnel ntawabiguhora. Par contre, niba warifuzaga impinduka ariko ukabona izatinda cg opposition ifite ibibazo nk’ibyo kudashyira hamwe, washoboraga gukoresha tes capacités uyifasha kurenga izo handicaps bityo intsinzi nyayo ikazagerwaho vuba, niba rero warabonye bikunaniye ugahitamo gukuramo akawe karenge singombwa kunnyega abasigaye, yewe ushobora no kuva mu ishyaka ugashinga irindi ariko abo usize ntube aribo ukoreraho politiki kuko un opposant yiyopposant kuri pouvoir ntabwo tiyopposant kuri opposition. Ushobora nogukora un parti iri muri coalition au pouvoir na FPR nk’uko za PL, PSD, PDI, …zimeze.

Sinakwirirwa ntinda ngusobanurira forces et faiblesses za opposition, gusa icyo nakwizeza ni uko notre combat est juste et légitime kandi ko tôt ou tard tuzayitsinda, nitutanabigeraho tuzasigira umurage mwiza abana bacu, kandi bazamenya ko ba se batapfuye nk’imbwa baremeye kuba ba ndiyo bwana devant un système injuste et anti-démocratique.

4.      Umuti ni uwuhe

Umuti utanga ku bibazo byugarije uRwanda ntabwo ariwo na buhoro ahubwo uwo muti wawe watuma uburwayi burushaho kwiyongera.

Ntabwo iyo groupe de réflexion izagirana imishyikirano n’ubutegetsi ngo hagire ikivamo. Ese kuki ubwo butegetsi bwanga kuganira n’amashyaka ya opposition bugahitamo kwiganirira na les individus cg ayo ma groupes de réflexion wumva ntacyo bihishe ? Muri opposition twatse ibiganiro bitaziguye, gouvernement iterera agati mu ryinyo, ariko ikagira itya iti kanaka cg kanaka we naze tuganire ! Muri make ibyo gouvernement ibikora kuko iziko les individus nta ngufu bashobora kugira pour exiger quoi que ce soit, les individus baragenerwa bagafata utwo bahawe cg bakatureka. Ishyaka rya politique liba rifite un programme politique rishaka kubakiraho imitegekere, ibyo kandi bigomba ingufu z’abantu benshi ndetse na un cadre légal bien déterminé. Amashyaka ya politique niyo atanga intumwa ziyahagararira mu nteko ishinga amategeko maze izo ntumwa zikazashyiraho amategeko atuma gahunda ya gouvernement ishoboka. Ibyo les individus ntibabishobora, nubwo bashobora gutanga ibitekerezo nubwo bashobora kuba intumwa za rubanda (nako baba ari intumwa zabo bwite iyo biyamamaje comme indépendants), ariko mu gihe cyo gutora nta ngufu bashobora kugira pour imposer leur programme. Urumva rero ko iyo groupe de réflexion nubwo atari mbi, ntishobora gusimbura amashyaka ya opposition, kandi mu gihugu kizima, opposition iba ikenewe kugirango ikebure ubutegetsi butirara, ndetse bwakwirara cyane ikabyereka abaturage mu matora akurikiyeho bayiha ikizere igakosora ibitagendaga. Ngaho niba koko mushaka gukora pour l’intérêt du pays, nimutange ibitekerezo ariko mureke amashyaka akore mu bwisanzure, mwikora nk’abaconsultants ba FPR cyeretse niba izabibahembera, ni mureke kwikoma opposition cg gusingiza ubutegetsi mukore mu bwisanzure, mu koze neza mushobora no kuba la troisième force au même titre que la société civile, mais au vu de ce qui précède j’ai beaucoucp de doute.

Mbere yo kurangiza nakwibariza niba waravuye mu Rwanda usabye imbabazi kubera génocide ngo yaba yarakozwe mu izina ry’Abahutu ?
Mbaye ngushimiye.
Dr Emmanuel Mwiseneza