Nyuma yo kumubika ari muzima Perezida Kagame yakoze uko ashoboye agaragara mu ruhame.

Nyuma y’aho amakuru y’ibihuha akwiragiye hose ko Perezida Kagame yapfuye ndetse bikavamo n’imyigaragambyo yo kwishima mu gihugu cya Congo, Perezida Kagame yakoze uko ashoboye ngo agaragare mu ruhame.

Amakuru ava i Kigali aravuga ko  ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2014, Perezida Kagame aherekejwe  n’umugore we Jeannette Nyiramongi binjiye ku buryo butunguranye muri Hotel des Milles Collines ahaberaga igitaramo kitwa Gakondo.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo ahagana mu ma saa tatu abantu bagiye kubona babona ahaberaga icyo gitaramo hakwiragiyemo abasore bigaragara ko ari abasirikare bamwe mu bari aho bahise bamenyamo bamwe mu barinda Perezida Kagame. Bidatinze nko mu minota nk’icumi Perezida Kagame yinjiye ari kumwe na madamu.

Abari aho baguye mu kantu ariko Perezida Kagame agerageza kubahumuriza abagurira ibyo kunywa ndetse anishyura ibyo abari aho bose bari bafashe mbere y’uko ahagera byaba ibinyobwa cyangwa ibiribwa avuga ko ari ukubifuriza umwaka mushya wa 2014, ari nako abaririmbaga bakomezaga kuririmba.

Abakurikiranira politiki y’u Rwanda hafi by’umwihariko ibijyanye na Perezida Kagame basanga kiriya gikorwa Kagame yajijishije agatera igipindi abantu ngo yabifurizaga umwaka mushya 2014, ntabwo hari hagamijwe kwishimisha ahubwo cyari igikorwa cyo kwiyerekana mu ruhame dore ko benshi mu bantu bari bagishidikanya ko ibihuha by’urupfu rwe bitaba ari impamo.

Ngo yahamaze amasaha agera kuri abiri abona kugenda.

Tugarutse ku gihuha cyatumye abantu bamwe bishima abandi bagakuka umutima cyaturutse ku rubuga rwitwa NECROPEDIA , uru rubuga ruba rufite inyandiko ziteguye zibika abantu zishobora guhita zifashishwa mu gihe umuntu runaka yitabye Imana. Uwatangaje ko Kagame yapfuye rero yakoresheje inyandiko igaragara kuri urwo rubuga yateganirijwe kuba yakoreshwa mu gihe Kagame yaba apfuye. Mushobora kubona iyo nyandiko hano

Marc Matabaro

The Rwandan