Dr. Niyitegeka Théoneste akomeje gucunaguzwa

Dr. Niyitegeka Théoneste wigeze gushaka kwiyamamariza kuba perezida wa Repuburika mu matora ya 2003 nyuma akaza gufungwa n’inkotanyi zikoresheje inkiko gacaca aho yakatiwe gufungwa imyaka 15 ,ubu amakuru dufite nuko ishyirahamwe rirengera inyungu z’abacitse ku icumu rya genocide CNLG ryamwimye dosiye ye ngo asubirishemo urubanza rwe ku ngingo shya nkuko amategeko abiteganya. Dr. Niyitegeka akaba amaze kwandikira CNLG ishuro zigera kuri eshatu ntagisubizo ariko ngo inshuro iheruka yabwiwe ko uru rwego rwa CNLG yarwibeshyeho!

Nyuma yuko Dr. Niyitegeka abonye ko CNLG yavuniye ibiti mu matwi mu kumuha dosiye ye,ubu amakuru atugeraho nuko uyu muganga Niyitegeka yahisemo kuregera urukiko rwisumbuye rwa Gasabo arusaba ko rwategeka CNLG kumuha dosiye ye kuko ngo ari uburenganzira bwe. Iki kirego Dr. Niyitegka akaba ngo yaragitanze tariki ya 26/08/2015.

Dr. Nyitegeka akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 15 mu mwaka wa 2008 n’inteko idasanzwe nyuma yaho yari amaze kugirwa umwere n’inteko ebyiri zamuburanishaga nyuma yo kubura uko zimuhamya icyaha nta muntu numwe umushinja ibyaha yaregwaga. Gusa inteko y’ubujurire idasanzwe yo ikaba yaramuhamije ibyo yaregwaga ititaye ko nta kimenyetso na kimwe ndetse nta n’umushinja numwe wigeze amushinja ibyo yaregwaga. Imiryango itandukanye ndetse n’urwego rw’inkiko gacaca rw’icyo gihe yitabaje bose bararuciye bararumira ndetse bamwe muribo ngo bakamwerurira ko ikibazo cye kirimo ingufu zibarenze ubushobozi.

Mbere yuko Dr. Nyitegeka ashyirwaho dossier ya gacaca akaba yari yarabanje kwibasirwa ku mpamvu yuko atigeze arya indimi mu gutanga ibitekerezo bye mu bwisanzure nyamara yaragiye yihanangirizwa guceceka ariko ntiyabikora. Yigeze no gutwikirwa imodika ye n’abantu biswe ko batamenyekanye nyamra byasaga no kumutera ubwoba ngo aceceke cg ahunge nyamara yanga guhunga yanga no kuryamira ukuri n’ijambo.

CNLG kandi ikomeje gutungwa agatoki n’abantu batandukanye mu kwitambika imbere y’ibyemezo by’inkiko kuburyo n’abarangije ibihano bakatiwe yitambika bagakomeza bagafungwa. Mu magereza atandukanye yo mu Rwanda haravugwamo umubare ukababakaba ibihumbi bitanu(5000)w’abantu barangije ibihano bari barakatiwe n’inkiko gacaca ariko CNLG yabaye ibamba aba bantu nubu baheze mu buroko nyuma yo kurangiza ibihano.

Iki kibazo cyageze no munzego zo hejuru kuburyo na minisitiri w’ubutabera ndetse n’uw’umutekano bigeze kwihererana rubanda barubeshya ko abo bantu bagomba gufungurwa nta yandi mananiza .CNLG ivuga ko amadosiye y’aba bantu usanga barafunzwe hari nk’umuntu umwe wo munteko zaburanishije izi manza uba utarasinye ku irangizarubanza kuburyo ibi bituma bagomba kubanza gusuzuma iki kibazo! Gusa Minisitiri w’ubutaberan n’uw’umutekano bo bemezaga ko niba impapuro zafunze aba bantu barangije igihano zarahawe agaciro mu kubafunga zigomba no guhabwa agaciro mu kubafungura,nyamara aya magambo yaba bategetsi yabaye nko kwiganirira kuko nubu abantu barangije ibihano bakibere mu magereza kuko CNLG itaratanga uburenganzira. Ibi bikaba ari ibimenyetso ko CNLG ifite imbaraga zirenze iz’inzego z’ubutabera.

Tugarutse ku kibazo cya Dr. Niyitegeka wimwe dosiye ye na CNLG nyuma akaba yarahisemo kuregera urukiko arusaba ko rwategeka CNLG ikamuha dosiye ye umuntu yakwibaza niba uru rukiko yaregeye rwo niba rufite imbaraga n’ubushobozi bwo gutegeka CNLG kumuha dosiye ye mu gihe uru rwego rumeze nk’ikigirwamana mu gihugu!

12180575_928441827238084_732081037_o

Boniface Twagirimana