Rwanda: imirambo ikomeje gutoragurwa ahantu henshi!

Banyarubuga ,ndashaka ko mwese dufatanya gukurikirana ikibazo kiri kuvugwa hirya no hino mu Rwanda cy’imirambo y’abantu irimo gutoragurwa ku mihanda, ndetse na hano mu mugi wa Kigali.

Ababashije kubona imwe muri iyo mirambo barahuriza ko nta gikomere na kimwe kiba kigaragara ku mibiri yabo,bakanavuga ko iyo urebye aho iba yarambitswe bikekwa ko abo bantu baba biciwe ahandi hantu hanyuma bakazanwa aho nyuma yo kwicwa.

Iki kibazo kirakomeye kuko hari imirenge imwe n’imwe iri kubarura nibura abantu batatu mu kwezi kumwe batoragurwa bishwe muri ubu buryo. Aha natanga urugero rwo mu murenge wa Gisozi mu mugi wa Kigali. Aba bantu bashyingurwa n’inzego z’ibanze kuko baba nta byangombwa baba bafite byatuma hamenyekana imyirondoro yabo ngo bashyikirizwe imiryango yabo.

Ibyo navuze byabayeho n’ikiganiro kuri TV1 aho umuyobozi w’umurenge wa Gisozi yavugaga ko ahubwo polisi irimo kubatererana gutwara iyo mirambo bikabagora kuko umurenge ariwo wirwariza ukodesha imodoka ziyitwara unashyinguza ababa bishwe.

Izi mpungenge nizo zitumye nsaba buri wese kugira iki kibazo icye,aya mayobera akaba yatahurwa izi nzirakarengane zirimo kwicwa zigatabarwa hakiri kare. Ubuzima ni impano y’Imana ni nayo yemerewe kubwambura uwo yabuhaye.

Twese biratureba!

Boniface Twagirimana