Ni iki kihishe inyuma y'itabwa muri yombi ry'umuhanzi w'umurundi Farious?

Amakuru ava i Kigali mu Rwanda aremeza ko umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Farious uzwi kandi ku izina rya Big Fizzo yatawe muri yombi afatiwe i Kigali mu gace ka Remera.

Nk’uko ayo makuru akomeza avuga ngo yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ukwakira 2015 ahagana ku gicamunsi na polisi y’u Rwanda ashinjwa ngo guha umwana w’umukobwa ngo ufite imyaka 15 inzoga n’itabi.

Uyu muhanzi w’umurundi bivugwa ko yari amaze igihe kijya kungana n’ukwezi mu Rwanda aho yari yaje mu bijyanye n’umuziki, bivugwa ko yari yateguye ibitaramo ndetse ngo hakaba hari abandi bacuranzi b’abanyarwanda barimo bategurana indirimbo.

Iyo usesenguye neza ifatwa ry’uyu muhanzi usanga ari urwitwazo cyangwa umutego yatekinikiwe n’inzego z’iperereza mu Rwanda kubera  impamvu z’umubano utameze neza hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Birazwi hose mu gihugu cy’u Burundi no mu karere ko Farious yari inshuti magara ya Lt Gen Adolphe Nshimirimana wamuteraga inkunga mu muziki we ndetse bikaba bivugwa ko Farious yababajwe bikomeye n’urupfu rwe. Mu Rwanda ho ibinyamakuru byavugaga ko yanatizwaga imyenda ya gisirikare na Lt Gen Adolphe Nshimirimana ubwo yabaga agiye mu bitaramo cyangwa agiye gukora amashusho y’indirimbo.

Ntibibatangaze rero ko nyuma y’ibi birego byo guha umwana w’imyaka 15 itabi n’inzoga hashobora kwiyongeraho ibyo kuneka, guhungabanya umutekano n’ibindi..

Iki kibazo cy’uyu muhanzi kije mu gihe inzego z’iperereza z’u Rwanda bivugwa ko ubu zirimo gukurikirana bikomeye abakobwa b’abarundikazi bicuruza bazwi kw’izina rya 4G bakekwa kuba baroherejwe na Lt Gen Adolphe Nshimirimana kuneka mu Rwanda, kuba abo bakobwa ngo abenshi ari abatutsikazi ngo byatumye habaho kutabakeka ariko bamwe muri bo bivugwa ko batangiye kwicwa n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza iyo babavumbuye!

Email: [email protected]