Etienne Masozera arasubiza Alain Patrick Ndengera

Bonjour Ndengera,

Guhera ejo ninjoro nahamagawe n’abantu benshi bambwira ngo Ndengera – Ndengera – Ndengera kuri Facebook. Ndashimira abanyoherereje biriya byose wanyanditseho kuri FB yawe.
Mbonye kandi iyi nyandiko yawe aho mu ngingo ya gatatu ugira uti:

  1. Ese ni Ikaze Iwacu ibyandika cyangwa ni abayihishe inyuma ?

Iki nicyo kibazo nyamukuru abantu bose baba ino batuzi neza bibaza. Ese koko Ikaze Iwacu abayiha amakuru ni bande ? Mu by’ukuri ibyo bintu bimaze iminsi aho abantu bo muri opposition ba RNC kimwe n’abandi bo muri parti Amahoro People Congress bagiye mu nzego za securité za Canada kuvuga ko bahigwa ndetse bagatanga n’amazina y’abashaka kubica. Ndetse iperereza riri en cours hari benshi mu banyarwanda bahuye n’izo nzego. Donc ibyo Ikaze Iwacu yandika nibyo yahawe nabo bantu bahagarariye izo parti barimo Hakizimana Emmanuel wa RNC ndetse na Gasana Gallican na Masozera Etienne ba parti Amahoro People Congress.

Icyo nabwira abasoma ibi ni kimwe.
Niba hari n’uwagukekagamo umukozi wa Cyama arekere aho kuko bibaye ari byo nta mukozi Cyama yaba ifite. Na Ndengera kandi nawe ubwe biraboneka ko azi Cyama inyuma gusa.
None se Ndengera!
Ko mbona wowe wemeza byinshi cyane? Ngo ibyo duha inzego za Canada. Ngo ibyo duha Ikaze. Ngo abantu benshi bahuye n’inzego z’ipereza……
Muvandimwe byakugendekeye bite? Ese zaba ari izo nzego zakubwiye ko tuziha ibi bitakaragasi utwandikaho? Ese yaba ari IKAZE yabikubwiye? Ese baba ari abakozweho iryo perereza bakubwiye ko ari twe twabareze?
Kuba muri Opposition ndimo ariko Ndengera reka nkubwize amashira kinyoma:
1. Sinkubara mu bo mpanganye na bo muri politique.
2. Uwampa uburyo kugera ku byo nifuza kugera ho muri politique nta n’isogonda y’igihe cyanjye kuri
     Ndengera. Ni ukuri sinkubona mu bibazo igihugu cyacu gifite.
Ndabona uwanditse biriya yakojeje urutoke ahantu hababara cyane! Reka mpine amagambo ntava aho ngukina ku mubyimba kandi yenda washengutse.
Du reste, ubwo ibyo nabonye uvuga kuri FB ko unzanjyana mu nkiko, nubishyira mu bikorwa nanjye nzitaba isango.
Dutahe cyane.
Masozera