FDU-INKINGI IRAMAGANIRA KURE ABABESHYERA PREZIDA WAYO VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA KO YAPFOBEJE CYANGWA YAHAKANYE JENOSIDE Y’ABATUTSI.

Kuwa kane taliki ya 7/04/2015 ikinyamakuru UMUSEKE, cyasohoye inyandiko irebana n’umuhango wakorewe muli Gereza ya Nyarugenge Kigali aho abagororwa n’ababashinzwe bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gutangaza abantu bali muli uwo muhango, umunyamakuru yamenyesheje ko, intwali ya demokarasi n’ubwiyunge nyakuli hagati y’abanyarwanda, Victoire Ingabire Umuhoza, nawe yari ahali. Aliko lero mugusobanura uwo ali we, yavuze ko Madame Victoire yaje guhamwa n’ibyaha birimo amagambo yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyihakana.

FDU- Inkingi iramenyesha abanyarwanda ko, ibyaha byo gupfobya jenoside no kuyihakana, byahimbwe n’inkiko z’urwanda kuko zabonaga ko ibiterezo bye bibangamiye ubutegetsi buliho.

Ntukeneye kuba umunyamategeko kugirango ubisonukirwe. Ko ubutegetsi bwari bwarafashe icyemezo cyo kumufunga byagaragariye mu magambo yavuzwe n’abategetsi balimo n’umukuru w’igihugu General Paul Kagame, Victoire Ingabire Umuhoza ataranacirwa urubanza. Mbere yo gufatwa kwe, Prezida Paul Kagame yatangalije ikinyamakuru Monitor ko abanyamahanga bategereje ko Victoire Inganire Umuhoza azaba Prezida w’Urwanda, bazategereza Igihe kirekire. Procureur Martin Ngoga yunzemo ko, kurekera Madamu Victoire Ingabire Umuhoza hanze, bitamubuza kuzambya leta yifashishije ibinyamakuru.

Ni yo mpamvu icyemezo cy’inkiko zo mu Rwanda twacyanze, tukaba twarajuliye mu nkiko zo hanze, ubu urubanza rukaba ruli mu maboko y’urukiko rw’umuryango w’ubumwe bw’Afrika. Ibyaha bamurega ni urwiyerurutso ; mu magambo yavugiye ku rwibutso rwa abakorewe jenoside ku Gisozi bakoresha kumurega ko yapfobeje cyangwa ko yahakanye jenoside y’abatutsi aragira ati: ”uru rwibutso ruragarukira ku bantu bahutanywe n’itsembatsemba rw’ubwoko bw’abatutsi , haracyariho urundi ruhande rw’itsembatsemba ryakorewe abahutu, kuko nabo barababaye , hali abantu babo bishwe nabo baravuga bati bati ese twebwe ibyacu bizagerwaho ryali? Kugirango lero tuzagere ku nzira y’ubwiyunge nuko ako kababaro ka buli muntu wese tukumva. Ni ngombwa ko abatutsi biciwe abahutu babishe babyumva kandi ko bemera kubihanirwa. Ni ngombwa ko abantu baba balishe abahutu nabo bumva ko nabo bagomba kubihanirwa”. None se si ukuri?

FDU-inkingi yemera ko ivangura mu butabera rishingiye ku bwoko, rikageza no kuvangura abapfuye ritazazanira abanyarwanda ubwiyunge nyabwo. Ni yo mpavu FDU-Inkingi ishyigikiye gahunda yo gukoresha “Inama Ngobokagihugu” kuko ariyo yonyine izatuma abanyarwanda babwizanya ukuri, bukumvikana ku butegetsi bubabereye no gukemura burundu ikibazo cy’ishyamirana rishingiye ku moko mu banyarwanda.
Inama Ngobokagihugu izaba ihuriwemo n’abanyarwanda b’amoko yose n’ingeri zose, abari ku butegetsi n’ababurwanya, baba bafite ingabo cyanga batazifite, abakuru b’amadini n’imiryango itabogamiye kuri leta.

Bikorewe i London tariki ya 10/04/2015.
Bahunga Justin
Komiseri ushinzwe Ububanyi n’amahanga n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi.