Frank Ntwali, Umukuru wa RNC muri Afrika yatewe ibyuma arakomereka cyane!

Amakuru atangwa n’abantu bo mu Ihuriro Nyarwanda RNC aravuga ko Bwana Frank Ntwali, umukuru wa RNC muri Afrika akaba na muramu wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa yatewe ibyuma arakomereka ku buryo bukomeye ahagana hafi y’ikibuga cy’indege cya Johannesburg muri Afrika y’Epfo.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda RNC muri Afrika y’Epfo, Bwana Kennedy Gihana, ngo abantu baturutse inyuma y’imodoka Bwana Frank Ntwali yari arimo maze bayiha amatara bayisaba guhagarara bigize nk’abapolisi, ikimara guhagarara havuyemo abagabo batatu bambaye imyenda ya gisiviri ngo bavugaga indimi zo muri Afrika y’Epfo n’icyongereza, maze umwe aca ku ruhande rw’uwari utwaye imodoka aramufata, n’uko undi aca ku ruhande Ntwali yari yicayeho amubaza niba ariwe Ntwali ako kanya ahita amufata amaboko atangira kumukura mu modoka maze mu gihe barwanaga haza undi akuramo icyuma atangira kugitera Ntwali ku buryo yakomeretse cyane mu bitugu, mu mpyiko, ku bibero, mu mugongo. Aracyari mu bitaro aho arimo gukurikiranwa n’abaganga nk’uko Bwana Kennedy Gihana yabivuze ngo ashobora kuzakira.

Nta kintu batwaye na kimwe, byaba amafaranga, telefone cyangwa ibindi uretse urufunguzo rw’imodoka n’uwari kumwe na Ntwali mu modoka we ntacyo bamutwaye.

Polisi irimo gukora iperereza nta muntu n’umwe urafatwa.

Tubibutse ko mu kwezi kwa Kamena 2010, muramu we Lt Gen Kayumba Nyamwasa nawe yarasiwe mu mujyi wa Johannesburg ndetse na nyuma yaho hagakurikiraho ibikorwa byo gushaka kumwivugana aho yari arwariye mu bitaro. Ubu urubanza rw’abakekwa gushaka kumwivugana bagera kuri 6 ruracyaburanishwa.

Marc Matabaro

3 COMMENTS

  1. Perezida Kagame RUDASUMBWA mu buhotozi akomeza kwica Abanyarwanda kubera iki ?:
    Leta ye ifite ubwoba.Kagame afite ubwoba.
    Atinya kuva kubutegetsi kuko mu mutima we no mu bwenge bwe buke yibwirako agomba gukomeza kwambura Abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo abayobozi bashaka buri myaka irindwi.

    Atinya kandi kuva ku butegetsi kuko atekereza ko ubutegetsi ariyo protection yonyine asigaranye ituma adakurikiranwa n’inkiko kubyaha akomeje gukora bingana n’amababa y’ikiyoni.

    Yibagirwa ariko ko iyo aho kwigira A STRONG MAN, aza kuba yarashyizeho STRONG INSTITUTIONS,ubu aba atuje avuga ati n’iyo nava ku butegetsi naba mu Gihugu ntuje,kuko amategeko yandengera.None ayo mategeko yakamurengeye ari kuyahonyorana n’Abanyarwanda.There is a price to be paid Mister President,sooner or later,like or not.
    Birababaje gukomera amashyi umuntu wica…na kare kose abanyarwanda bake b’intwari nibo bafata iya mbere mu kwamagana umuyobozi unaniwe…gusa ntibyoroshye kubera ko yiyitirira ibyiza byinshi bihoma amaso abanyarwanda ! Abakunda gusoma murebe nk’amateka ya ba nero abami ba Roma ukuntu bayubakaga ikaba akataraboneka ariko batavugirwamo na gato kugeza n’aho iyo batatinyaga kuyitwikira kubera ko babatunze agatoki!Umurusiya yaravuze ngo ntacyo bimaze amajyambere iyo umuntu atisanzuye mu kuvuga no mu mitekerereze! Reba igihugu cyabo bafite intwaro za kirimbuzi ariko baracyahonyora utinyutse kuvuga amafuti y’ubutegesti ! Uretse ko bo batica kurusha Kagame wacu…RUDASUMBWA azabitwikira amaherezo !

  2. Mbega Kagome Poul akeneye kugenda yisasiye inganda? Sha niyashaka yitonde kuko na Kinani yaragiye. Harageze ko abana b’urwanda duhaguruka tukiyamiriza icyokinywamaraso kitaratumara twese wallah. Gafuni,Gahuni,ikigarasha,Amavyi,Imbwa Paul amahereze yiwe yarageze. Banyarwanda tumenye ko ata president apima 18kg yoyobora mumahoro. Puuuuu! Kagome ndakuvumye puuuuu!

Comments are closed.