Gen Gratien Kabiligi yaryamiye ukuboko kw’abagabo.

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Gashyantare 2020 ku mugoroba nibwo inkuru y’urupfu rwa Gen Gratien Kabiligi yasakaye ivuga ko yaguye mu Bufaransa.

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku bantu bari hafi y’umuryango we akaba avuga ko yahitanywe n’uburwayi yari amaranye igihe.

Gen Gratien Kabiligi ni muntu ki?

Gen Gratien Kabiligi

Gen Gratien Kabiligi yavukiye i Kamembe muri Cyangugu mu 1951, yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rw’i Butare (Groupe Scolaire officiel de Butare).

Mu 1971 yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali (EO ryaje kuba ESM) muri cyiciro cya 12 (12ème Promotion) arisohokamo muri 1973 ari Sous-Lieutenant.

Nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’ingororamubiri mu Bubiligi (Institut Royal Militaire d’Education Physique- IRMEP, Eupen) yakoze mu ishuri rikuru rya gisirikare no mu buyobozi bukuru bw’ingabo i Kigali akenshi ashinzwe ibya Sport kugeza mu 1987.

Muri uwo mwaka nibwo yoherejwe kwiga mu ishuri ry’intambara ry’i Hambourg mu Budage arisohokamo ari Ingénieur de Guerre (IG) mu 1989 agarutse mu Rwanda ajya kwigisha mu ishuru rikuru rya gisirikare (ESM) niho intambara yatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990 yamusanze.

Yoherejwe ku rugamba mu Mutara aho yayoboraga Bataillon yatumye ingabo za FPR zidashobora gufata ibiro bya Commune Muvumba mu 1991, nyuma aza kugirwa umuyobozi w’akarere k’imirwano ka Byumba aho nabwo yatumye umujyi wa Byumba udafatwa na FPR, kugeza mu 1993 ubwo yagirwaga ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu buyobozi bukuru bw’ingabo (G3).

Tariki ya 6 Mata 1994 igihe indege ya Perezida Habyalimana yahanurwaga yari mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Misiri, yagarutse mu Rwanda mu matariki ya nyuma y’ukwezi kwa Mata 1994, asanga yarahawe ipeti rya Général de Brigade akinakomeje kuba ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu buyobozi bukuru bw’ingabo (G3).

Yagarutse mu gihugu asanga ibintu byaradogereye ingabo za FAR zirimo gusubira inyuma zinafite ikibazo cyo kubona ibikoresho kuko zari zakomanyirijwe n’amahanga (Embargo), afatanije na Gen Augustin Bizimungu wari wasimbuye Gen Marcel Gatsinzi ku italiki ya 16 Mata 1994 bakoze uko bashoboye kugeza ku itariki ya 4 Nyakanga 1994 ubwo bateguraga igikorwa kiswe “Opération Champagne” cyatumye abantu barenga Miliyoni bari bagotewe mu mujyi wa Kigali bawusohokamo, bakomeje no kurwana kugeza tariki ya 19 Nyakanga 1994 ubwo abasirikare ba nyuma ba FAR bavaga ku butaka bw’u Rwanda berekeza mu cyahoze ari Zaïre.

Igihe Inkambi z’impyunzi zo muri Zaïre zasenywaga mu 1996, Gen Kabiligi yagendanye n’impunzi inzira ndende ku buryo hari ubuhamya bwinshi bw’abavuga ko bamukesha kuba bagihumeka.

Tariki ya 18 Nyakanga 1997 yafatiwe i Nairobi muri Kenya yoherezwa ku rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha uwo munsi.

Yarezwe mu rubanza rumwe na ba Col BEMS Théoneste Bagosora, Lt Col BEMS Anatole Nsengiyumva, na Major CGSC Aloys Ntabakuze, bose uko ari 4 baregwaga ibyaha 4 aribyo: Gucura umugambi wo gukora Génocide, Génocide, ubufatanyacyaha muri Génocide n’ibyaha byibasiye inyoko muntu nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Genève.

Yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere tariki ya 17 Gashyantare 1998, aburana ahakana ibyaha byose aregwa. Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 02 Mata 2002 rupfundikirwa impande zose zimaze gutanga imyanzuro yazo muri Werurwe 2007.

Tariki ya 18 Ukuboza 2008 yagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha rumuhanaguyeho ibyaha byose yaregwaga. Runategeka ko ahita arekurwa.

Nyuma yo kurekurwa yamaze imyaka myinshi Arusha mu nzu yari acumbikiwemo n’urukiko igihugu cy’u Bufaransa cyaramwangiye gusanga umuryango we muri icyo gihugu, amaherezo yaje kwemererwa n’igihugu cy’u Bubiligi aho yagiye asanga abo mu muryango we nyuma yimukira mu Bufaransa aho yaguye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020 afite imyaka 68.

Asize umugore, abana 5 n’abuzukuru 3.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

1 COMMENT

Comments are closed.