Gutabariza abaturage bo mu murenge wa Gatsibo, akagari ka Gatsibo bashinjwa amabendera yibwe.

Amakuru mpawe mu kanya anyibukije insigamugani “Ndashakaho aka munani”.

Sindibutinde cyane kuri iyi nsigamugani ariko nagira ngo nibutse ko hari igihe amapfa yateye mu Rwanda inzara irayogoza. Umugabo umwe rero yajyaga guca incuro akazana amasaka bavugagamo umutsima ariko agategeka umugore we ko azajya akora ibishoboka byose akamushyirira mu kebo ke intobe umunani (8) z’umutsima. Umunsi umwe rero umugore yatetse umutsima nk’uko bisanzwe akuraho intobe 8 nk’uko yari yarabitegetswe n’umugabo, usigaye ariremba aremba n’abana. Kubera uko kuremba abana rero;  akana gato kararize cyane noneho kagiye guhogora afata kamwe muri za ntobe 8 agahoresha umwana.

Umugabo yaratashye nk’uko bisanzwe yegera ka kebo ke atangira atamira intobe ariko agatamira abara. Akimara kurangiza intobe zirindwi yahise ahamagara umugore we ati, “nshaka aka munani”? Buri wese yakwibaza ibyakurikiye ariko icy’ingenzi ni uko nta ho yari gukura aka munani kuko kari kariwe kandi umwana ntiyashoboraga kukagarura.

Kimwe n’ibyo rero mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira iryo ku wa 25 Mata muri uyu mwaka wa 2019 abagizi ba nabi bataramenyekana bitwikiriye ijoro biba amabendera abiri mu kagari ka Gatsibo, umurenge wa Gatsibo mu cyahoze ari Byumba. Rimwe ryibwe ku kagari irindi ryibwa ku kigo cy’amashuri  kizwi ku izina rya Groupe Scolaire de Gatsibo. Igitangaje ni uko ayo mabendera yibwe abazamu n’abari ku irondo baraho ariko nta warabutswe.

Icyakurikiyeho rero ni uko abaturage bose batuye muri ako kagari biriwe bicajwe ku kagari umunsi wose bakabarekura ku mugoroba wo ku wa 25/4/2019. Basabwe gusubirayo uyu munsi kandi babwirwa ko bazahava ari uko ayo mabendera abonetse. Twibutse ko inzego zose z’umutekano zikorera mu murenge wa gatsibo zigizwe na Polisi, igisirikari, inkeragutabara n’abadaso zifatanyije n’abaturage bashakishije umunsi wose baraheba.

Abantu bampaye aya makuru ntari buvuge amazina yabo kubera impamvu z’umutekano bambwiye ko bari kwitegura gusubira ku kagari muri iki gitondo ariko batazi uburyo birirwa kuri uyu wa 26 Mata 2019 kuko babwiwe n’inzego z’umutekano ko kabiri kose mu rugo rw’umugabo (u Rwanda rwa Kagame) ari agasuzuguro baribubabone. Ikindi gikorwa cyo kwiba amabendera abiri icyarimwe muri aka kagari cyaherukaga kuba  ku italiki 19/1/2019.

Ikindi nakwiutsa ni uko abazamu n’abari ku irondo bafashwe mbere y’abaturage ku buryo kugeza ubu nta we uzi aho baherereye.

Ababishoboye mutabarize izi nzirakarengane batarazimishamo urusoro.

Umusomyi wa The Rwandan

Gatsibo