ICC irasabwa gukurikirana Prezida Kagame

Abagize amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame ariyo FDU-Inkingi na Rwanda National Congress bafatanyije n’amashyirahamwe y’abanyarwanda nka Jambo a.s.b.l na Reseau des Femmes pour la Paix, amashyirahamwe y’abanyekongo nka APRODEC na Congo Nova baherekejwe n’abandi banyarwanda n’abanyamahanga batari muri ayo mashyirahamwe,  uyu munsi bakoreye imyigaragambyo imbere y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, ruri i La Haye barusaba gukora iperereza kuri Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Abigaragambyaga baravuga ko yagombye gukorwaho iperereza kubera ibyaha by’intambara byakozwe n’imitwe y’abanyekongo yitwaje ibirwanisho ashinjwa kuba atera inkunga.

Ibyo ariko Perezida Kagame arabihakana.

Umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa ICC, Fatou Bensouda, arimo gukora amaperereza ku mitwe yitwaje ibirwanisho muri Republika iharanira demokarasi ya Congo ariko ntiyigeze avuga ko ateganya gukora iperereza kuri Perezida Kagame.

Ibyaha basaba ko Umushijacyaha yakurikiranaho Perezida Paul Kagame hifashishijwe Raporo z’umurwi w’impuguke zashyikirijwe Komite y’Akanama Gashinzwe Umutekano ka LONI yashyizweho hakurikijwe Icyemezo 1533 (2004) kirebana na Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, mapping report y’ibyaha bikomeye by’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu n’itegeko mpuzamahanga rirengera ikiremwa muntu, byakorewe muri icyo gihugu hagati ya Werurwe 1993 na Kamena 2003, hamwe n’ibikubiye mu mugereka wa raporo y’impuguke (S/2012/348) wibanda ku cyaha cyo guca ku mategeko akumira igurishwa ry’intwaro muri icyo gihugu gishinjwa Leta y’u Rwanda.