Ijambo Umuhuza, Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yabwiye abali mu nama y'Inteko y'ubumwe, amahoro n'ubwiyunge, i Paris mu Bufransa, kw'italiki ya 29 Kamena 2013

Bana b’u Rwanda namwe Banyacyubahiro muri hano,

Mbanje kubaramutsa mwese kandi mbashimira uyu mwanya mwafashe kugirango tubashe kuganira kuri uyu munsi. Biranshimishije cyane kandi namwe ndibwira ko ari uko, kuba tubashije kugirana ibiganiro bigamije guhuza abanyarwanda.

Mugire Amahoro , urukundo n’ubumwe bw’abana b’u Rwanda.

Nk’Umubyeyi w’abanyarwanda, kuva nima kw’italiki 29 Nyakanga 1959, nkurikirana ibibera mu gihugu cyacu buri munsi ; kandi mvugana n’abanyarwanda b’ingeri zose, baba abari mu gihugu imbere cyangwa ababa mu mahanga. Buri mwaka noherereza abanyarwanda ubutumwa bw’amahoro n’indamutso yanjye.

Kuva mu myaka miringo itanu ishize, u Rwanda rwabayemo intambara nyinshi n’ubwicanyi bishingiye ku moko n’uturere. Birakwiye ko ABANYARWANDA BASHYIRA HAMWE BAGAHARANIRA UBUMWE NYABYO, UBWIYUNGE N’AMAHORO birambye. Niyo mamvu nshyigikiye byimazeyo iyi nteko igamije kunga abanyarwanda, byo ntangiriro y’amahoro arambye. Amaraso y’abana b’u Rwanda yamenetse ni menshi bihagije, nkaba ntifuza nagato ko hari umunyarwanda wakongera kugirirwa nabi no kwicwa azira ubusa. Akarengane, kumena amaraso, intambara z’urudaca, ibyo byose bikwiye guhagarara; Abanyarwanda bakabana mu mahoro n’ubumwe mu gihugu cyabo.

Igihugu cyacu cyagize ingorane za politiki zikomeye navuga mu bice bibiri :

1. Ingorane ya mbere ishingiye ku buryo bw’imiyoborere y’igihugu (UBUYOBOZI), Imiyoborere itubaha uburenganzira bw’ikiremwa muntu no guha abantu ubwisansure ; Iyo miyoborere ikaba yaraciye abanyarwanda mo ibice, ibashyira mu ntambara zidashira, ubwicanyi bukabije kugeza ku marorerwa yabaye muri 1994 n’ubundi bwicanyi bwakurikiyeho na n’ubu abanyarwanda bakaba bakibuzwa uburenganzira bwabo abandi bakaba baheze ishyanga.

2. Ingorane ya kabiri ni amacakubiri yavutse hagati y’abanyarwanda bagize umuryango nyarwanda (hutu/tutsi/twa), ukutumvikana hagati y’abanyapolitike ndetse n’abagize Societe civile, ukwishishanya hagati y’abanyarwanda no mu miryango, ukutizerana hagati y’abagize umuryango umwe, mbese muri make umuryango nyarwanda warasenyutse, nta rukundo rukirangwa mu bantu nkuko byahoze kera.

Nk’umuntu mukuru, iyo mbonye aho ibintu bigeze mbona ari ngombwa ko twese dukwiye guhagurukira rimwe tugakora ibishoboka byose byatuma dushobora kubana neza no kumvikana hagati y’abana b’u Rwanda.

Igihugu dushaka ni kimwe, ni u Rwanda, demokarasi dushaka ni imwe, ni iy’abanyarwanda bose ntawe uhejwe, amahoro twifuza ni ayo dushobora gusangira twese, ndetse tukanayasangira n’ibihugu duturanye, tukareka intambara z’urudaca zihitana inzirakarengane nyinshi. Nshyigikiye demokarasi n’amashyaka menshi bigamije amahoro.

Iyi myaka yose nakomeje gusobanurira abayobozi b’igihugu kubahiriza amategeko, mbasaba gucyura impunzi z’abanyarwanda nanjye ubwanjye, ariko nta mutegetsi numwe wigeze yumva ibyo mvuga.

Mu 1989, nanditse ibaruwa isaba table–ronde yo kwiga ku kibazo cy’impunzi zari zimaze imyaka 30 hanze. Nyuma yaho hakurikiyeho intambara bituma hataha igice kimwe cy’impunzi kungufu, ariko abandi banyarwanda barongera barahunga bushya.

Mu kwezi kwa gatatu 27, 1994, nanditse ibaruwa isaba amahanga ko yatabara abanyarwanda, kubera amasezerano ya ARUSHA yari yananiranye gushyirwa mu bikorwa, kandi abanyarwanda bakomeje guhohoterwa, ukwezi kwakurikiyeho niho habaye jenoside, n’abandi banyarwanda bagakwira imishwaro.

Nakomeje kwerekana ko u Rwanda ruzagira amahoro ari uko abanyarwanda basubiye ku muco wabo, bakiyunga, noneho bakumvikana ku miyoborere y’igihugu ibabereye bose. Iyo mbona impunzi z’abanyarwanda ziri hirya no hino birambabaza cyane niyo mpamvu nifuza ko twakwigira hamwe uko abanyarwanda bose bashobora gutaha mu gihugu cyabo bakabana mu mahoro.

Muri iki gihe abana b’u Rwanda babaho mu bwoba, abandi ni impuzi mu bihugu binyuranye. Intangiriro y’amahoro arambye ni ukuvugisha ukuri ku byabaye byose mu Rwanda guhera kera. Tukemera tugasasa inzobe tukabwizanya ukuri, ntaguca ku ruhande. Ibi dushobora kubitangirira hanze, bikazagera n’imbere mu gihugu igihe kigeze. Intambwe yakurikiraho ni ukubabarirana, hanyumatukiyunga aribyo bizatuma twubaka igihugu cyacu mu mahoro nta rwikekwe cyangwa kwishishanya.

Mpereye ku amateka y’imiyoborere mibi yakomeje kuranga inzego z’ubuyobozi uko zagiye zisimburana mu Rwanda, mpereye kandi ku kizere abanyarwanda bakomeje kungaragariza, kugirango mbafashe kwiyunga no kubana neza; nemeye gutanga umusanzu wanjye ndetse byashoboka ngasubira mu gihugu cyanjye, gufasha abanyarwanda kubaka amahoro arambye mu gihugu no mu karere. Kugirango ibi bishoboke hakenewe ubufatanye bwacu twese.

Nkuko nabyanditse mu ibaruwa mperutse koherereza umuryango wa Loni n’ibihugu binyuranye, bifite mu nshingano zabo kubahiriza amahoro ku isi, ntabwo mbonako dukwiye kongera guceceka, ngo tuzongere tugwe mu mahano nk’ayo twaguyemo muri 1994. Ibi kandi birashoboka tutagize igikorwa dufatanije, kuko impamvu zatumye jenoside ibaho, ubutegetsi buriho ubu ntacyo bwazikozeho. Nkuko nabivuze mbere, jenoside n’ubundi bwicanyi byabayeho, biturutse ku makimbirane yakomeje gupfukiranwa no kugira imiyoborere itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Ndangije iri jambo mbasaba ubufatanye bwo gushyira mu bikorwa umugambi mwiza wo kugarura amahoro arambye mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange. Ndifuza ko abanyarwanda twese twashyira hamwe kugirango imigambi myiza dufitiye igihugu cyacu ishyirwe mu bikorwa. Ndifuza ko iyi nama yaziga ku ngamba zihamye zizatugeza k’ubwiyunge mu bana b’u Rwanda byo bizaduha amahoro twifuza mu gihugu no mu karere.

Ndabizeza ko ubufatanye bwacu bwahindura byinshi bugatanga ikizere cyejo hazaza twifuza twese.

Imana ifashe u Rwanda n’abatuye mu karere k’ibiyaga bigari.

Mugire Inama nziza.

Umwami, Kigeli

Télécharger le fichier pdf

3 COMMENTS

  1. uyu ni umututsi yakabaye ajya kwinjoyinga ibiriho kuko abatutsi ni abatagatifu ntacyo bashinjwa! What else does he want?

  2. @ john ibyo uvuze niba ubikuye ku mutima ukabinyuza mu bwonko bwawe ukabona bikwiye kandi bikunyuze; ntaho utaniye na Kagame n’abamotsi be .

  3. jyewe nkumunyarwandakazi sinanga umwami ntacyopfa nawe.aliko mbajije ikintu kimwe ntihagire untera ibinonko.Umwami numunyarwanda aliko ibihe ahobigeze sinzi niba Uyumubyeyi azashobora gusimbuka urukiramende nabasore koko.Umwami KIGERI V NDAHINDURWA aheruka igihungu kikilimo Umuco,uburere,ikinyabupfura,Igitsure,Kwihagana, Kwiyumaganya,Kubabalira Kera ababyeyi bacu batubwiraga ngo ntangoma itagira abubu.Hanyuma se mwibalize ikintu kimwe abona gute urubyiruko ryikigihe.asanga gukura igihugu muli Repubulika akagisubiza mubwami bizakunda.Bikunze se harahandi byabaye kwisi.Ubuse azashoboye kwilirwa atukana nabaturage kuli FACEBOOK,Twitter nibindi.Mbese ko atajya kuma radiyo ngo abaturange bamubaze uko abona ibihe tulimo.Umwami ntiyica hica rubanda ntihagire umvagira ibyo ntavuze.Nibalizaga bimwe mubibazo abaturage benshi bibaza.Bamwe bafite amatsiko yokuvugana nawe.Banyotewe nokubona ubasubiza imitima munda.Bashishikajwe nubakiza urwikekwe,ubwirasi,ukwikunda,ubwironde ukutiyubaha,abanyarwanda hakenewe umubyeyi,ubona abana bamugenziwe akababonamo abana be.Nkaba ndagije mutashya mwifulije ibyiza byose yifuza.Kurwana urugamba azatsinda.

Comments are closed.