Imibereho ishaririye y’abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Uganda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amezi agiye kuba atatu leta y’u Rwanda ifunze umupaka wa Gatuna. Ifungwa ry’uyu mupaka ryeteye igihombo gikomeye abaturage ku mpande  zombi kubera ihagarikwa ry’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi. Iki gihombo nticyagarukiye kubacuruzi gusa kuko n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Uganda cyabagezeho. The Rwandan yagerageje gusura bamwe mu banyeshuri biga muri iki gihugu bayisangiza ubuzima bushaririye babayemo nyuma y’ifungwa ry’uyu mupaka.

Uwineza Marry (izina ryahinduwe ku mpamvu z’umutekano) yiga muri kaminuza ya St Lawrence University mw’ishami ry’icungamutungo. Avuga ko kuva ibihugu byombi byatangira kurebana ay’ingwe ndetse n’ifungwa ry’imipaka ingaruka zatangiye kubageraho.

Zimwe muri izo ni itotezwa rya hato na hato  bakorerwa n’abanyeshuri bagenzi ndetse n’abayobozi babo aho babacyurira buri munsi ko bagomba kujya iwabo kubera ko Kagame ahora avuga ko bihagije muri byose.

Ikindi uyu mwari uri mukigero cy’imyaka 23 y’amavuko yatubwiye ngo ni uko iyo umunyeshuri w’umunyarwanda asabye ubufasha ubwo aribwo bwose abwimwa cyangwa akabuhabwa nabi bitandukanye n’uko byari bisanzwe mbere umupaka utarafungwa.

Undi wiga muri Makerere University   waganiriye na The Rwandan ntiyifuze ko amazina ye atangazwa avuga ko itotezwa bamaze kurimenyera ahubwo ngo ikibazo gikomeye kigaragara iyo umwana w’umunyarwanda aguye mw’ikosa. Avuga ko ahita ahanwa byihanukuriye bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

“Dusigaye tugenda twigengesereye nk’abakikiye amagi kugira ngo tudakanga rutenderi. Urumva ubuyobozi bw’ikigo n’inzego z’umutekano baba batwikangamo abamaneko. Rero iyo bagize amahirwe bakagufatira mw’ikosa, baba babonye akanya ko kukubaza ibyo bashaka haba iby’uzi n’ibyo utazi”.

Ikindi giteye agahinda uyu munyeshuri yatubwiye, ni uko kuri ubu bageze igihe cyo kujya mu biruhuko bakaba bibaza ukuntu bazajya mu Rwanda kandi batazi igihe bazafungurira kandi no kuguma inaha bikaba bibagoye bitewe n’uburyo amazu babamo abahenda cyane.

Impamvu ihurirwaho n’aba banyeshuri ku gituma bahitamo kuza kwiga hano muri Uganda ngo ni izahara ry’ireme ry’uburezi mu Rwanda aho ababyeyi babo batinya kubatangaho amafaranga y’umurengera muri Kaminuza zo mu Rwanda kandi baba batizeye umusaruro wa zo.