Imirwano ibera i Goma ikomeje kuba urujijo

Amakuru atangazwa n’urubuga umuseke.com aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ugushyingo imirwano muri Goma yahinduye isura. M23 yavuye mu mujyi hagati aho yari yafashe hisubizwa na FARDC.

Umunyamakuru wacu uri hafi aravuga ko kuba M23 itaraye ifashe Mont Goma ngo ariho hari ibirindiro bikomeye bya FARDC byatumye ingabo za Leta zongera kwegerana zikagaruka.

Ingabo za M23 ubu ziragenzura uduce tunini twa Goma, naho FARDC nayo ikagenzura utundi turimo n’ikibuga cy’indege.
Kuri uyu wa 20 hitezwe imirwano ikarishye nyuma y’uko haje ubufasha bushya bw’ingabo za FARDC buciye mu Kivu.

Muri iki gitondo, hafi y’umupaka w’u Rwanda hagaragaye abanyarwanda umunani barashweho n’amasasu yavuye hakurya muri Congo, babiri muri bo bahise bitaba Imana.

Abo ni Claude Uwirigiyimana w’imyaka 22 na Ngarukiye Innocent wo mu kagali ka Mbugangari. Aba bishwe n’ibikomere by’amasasu yavuye hakurya.

Abatuye umujyi wa Rubavu bari guhunga kubera gutinya ko amasasu ava hakurya ari menshi yabagiraho ingaruka. Nta gikorwa na kimwe kiri gukorerwa mu mujyi, Banki, amazu y’ubucuruzi, isoko, gare byose byafunze. Hari imirongo minini y’amamodoka y’abantu bari guhunga umujyi wa Rubavu.Kubera ubwinshi bw’abantu ngo igiciro cyo kuva i Gisenyi ugana i Kigali kigeze ku 7000.

Hari amakuru atarabonerwa gihamya akomeje kuvuga ko hari ingabo za Malawi ndetse na Zimbabwe zaba zinjiye mu mirwano, ariko nta ruhande rudafite aho rubogamiye ruremeza aya makuru.

Ariko umukozi wo hejuru wo muri MONUSCO yabwiye abanyamakuru muri iki gitondo cyo ku wa kabiri ko ikibuga cy’indege cya Goma kiri mu maboko ya M23 ngo abasirikare bo mutwe urinda Perezida wa Congo bari bakirinze bakivuyeho. Ngo hari hacyumvikana urusaku rw’amasasu ngo hari n’ibikorwa by’ubusahuzi ahagana i Katindo.

Amakuru atangazwa na Radio Okapi yo aravuga ko ikibuga cy’indege cya Goma cyari kikiri mu maboko ya FARDC muri iki gitondo cyo kuwa kabiri, ingabo zimwe za Congo zari zasohotse muri Goma zayisubiyemo,ndetse ahitwa mu Birere abaturage b’abakongomani biboneye ingabo za Congo zirasa mu Rwanda,ngo icyo gikorwa kikaba ngo cyabashimishije ngo kuko bari bagitegereje igihe kirekire. Ingabo za M23 zarashe ibisasu byinshi ku kibuga cy’indege ndetse no mu kigo cy’ingabo za Congo cya Katindo.

Amakuru agaragara aka kanya (saa sita n’iminota 20) kuri televiziyo Aljazeera arerekana ingabo za M23 zimaze gufata ikibuga cy’indege zirimo kugenda mu mujyi wa Goma, ubu ngo zishobora kuba zageze no ku mupaka n’u Rwanda, ngo muri Goma hari umutuzo ingabo za Congo zari zihari zagiye naho MONUSCO ntabwo igaragara nayo nk’uko umunyamakuru wa Aljazeera uri i Goma, abitangaje en direct/Live

Amakuru arambuye turayabaha mu kanya

Ubwanditsi