Imirwano yubuye hagati y’ingabo za Congo na M23

Imirwano ikomeye hakoreshejwe imbunda ziremereye yubuye mu gitondo rw’uyu wa kabiri tariki 24 Nyakanga 2012 hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23 mu mirenge ya Kakomero na Mwaro iri nko mu birometero 2 uvuye i Kibumba.

Imiryango itabogamiye kuri Leta ikorera muri ako karere iravuga ko inyeshyamba za M23 zaciye inyuma y’ibirindiro by’ingabo za Congo ziciye mu duce twa Ngugo, Bisoko na Rwaza mu karere ka Rugari ahagana mu birometero 50 mu majyaruguru ya Goma.

Nk’uko bikomeza bitangazwa n’iyo miryango ngo abaturage bo mu gace ka Rugari bahunze berekeza ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo, bari mu gihurahiro kubera urusaku rw’amabombe rurimo kumvikana hagati y’utwo duce twombi. Ngo abaturage batangiye guhunga berekeza i Goma.

Nk’uko BBC Gahuza miryango ibivuga ngo umuryango w’abibumbye uravuga ko abahatuye bari guhunga bagana mu mujyi wa Goma. Abarwanyi ba M23 baravuga ko bigaruriye agace ka Rugari n’igice kinini cya Kibumba.

Abasirikare ba leta ngo bamaze guhunga utwo duce bakaba bamaze kugera i Kibati mu birometero 12 bya Goma.
Ingabo za MONUSCO ngo zagerageje gufasha leta ya Congo mu gukumira igitero cya M23 zikoresheje ibimodoka bya Burende ndetse na kajugujugu z’intambara ariko ntibyababujije kuhafata.

Marc Matabaro