Ibihumbi 200 by’amadolari n’iki?: Kagame

Mu muhango wo gutaha ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, mu karere ka Musanze mu Ntara y’amajyaruguru, Perezida Kagame yavuze ko icyemezo cya Leta y’Amerika cyo guhagarika imfashanyo yo mu rwego rwa gisirikare ntacyo kimubwiye.Iryo shuri rya gisirikare(Rwanda Defense Force Command and Staff College) rizajya riha amasomo abasirikare bo hejuru hagati ya major na colonel ubundi bajyaga bajya gufata mu mahanga.

Mu ijambo Perezida Kagame yahavugiye yagize ati:” ibihumbi 200 by’amadorali n’iki? Ikibazo si ibyo bihumbi 200, ikibazo n’impamvu zatumye icyo cyemezo gifatwa.”

Umuvugizi wa Leta y’Amerika yari yavuze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2012, ko imfashanyo bahagarikiye u Rwanda muri uyu mwaka yari igenewe ishuri rya gisirikare ko izoherezwa mu bindi bihugu.

Abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko ibihumbi 200 by’amadorali ntacyo bivuze kuri Leta y’u Rwanda nk’uko Perezida Kagame yabivuze ugereranije n’ingengo y’imali ya ministère y’ingabo z’u Rwanda y’umwaka wa 2012/2013 ingana na Miliyoni 88,3 z’amadorali.

Perezida Kagame hagati ya ba Gen Kabarebe na Kayonga bashyirwa mu majwi mu cyegeranyo cya ONU

Ijambo ry’uwo munsi Perezida Kagame yari yaritangiye asoma ijambo yari yateguriwe, ariko nyuma y’iminota nka 20, yahise ahindura imvugo atangira kuvuga asa nk’urakaye ibyo akuye mu mutwe atiriwe anasoma. Yavuze ko ngo agiye gushyira hanze ibyo yitaga amabanga ku bijyanye n’ikibazo cya Congo. Ngo amahanga niyo agomba kunengwa mu kibazo cya Congo.

Yagize ati:”Ibibazo bya Congo ntabwo byatewe n’u Rwanda. Amahanga afite agasuzuguro, ntabwo yumva nta n’ibisubizo atanga ariko nyuma aragaruka agashaka kudushyiraho ibibazo byose. Tuzi ibibazo byacu tuzi n’ibibazo by’akarere kacu”. Yongeye ati:”Duhanganye no gushaka ibisubizo by’ibi bibazo, amahanga araza avangavanga ibintu, byatangira guturika bakaza badushinja kandi aribo baba bateye ibibazo cyose”

Perezida Kagame yavuze ko mbere y’uko imirwano itangira yari yahamagaye Perezida Kabila akamubaza uko ibintu bimeze muri Congo, ngo Kabila yamubwiye ko hari umuntu yashakaga gufunga wenda yashakaga kuvuga Gen Bosco Ntaganda.

Perezida Kagame yahakanye yivuye inyuma ko adafasha M23, yemeza ko abasirikare batorotse mu gisirikare cya Congo bafite intwaro zabo, ngo u Rwanda nta n’isasu na rimwe rwigeze rubaha, ngo u Rwanda nta mpamvu zo kubikora rwari rufite.

Ku bijyanye n’ikibazo cya Congo, Perezida Kagame yatangarije televiziyo y’abanyamerika CNN ko impuguke z’umuryango w’abibumbye zakoze iriya raporo ishinja u Rwanda gufasha M23 zizajya mu Rwanda mu minsi ya vuba ku butumire bwa Leta y’u Rwanda.

Marc Matabaro