Impurirane y’ifungwa rya Kizito Mihigo Pasika no Gucungurwa k’u Rwanda n’Abanyarwanda

Ntangije iki gitekerezo cyanjye kwifuriza abanyarwanda bose Pasika nziza baba abari mu Rwanda, ndetse n’abari hanze yarwo.

Ubusanzwe ku bakristu Pasika bisobanura kuzuka, cyangwa se kwambukiranya uva mu rupfu ugana mu buzima.

Ubusanzwe Pasika abakristu tuyizi mu magambo magufi nk “Izuka kwa Yezu cyangwa se Yesu” Abakristu cyangwa se abasoma Bibliya dusoma ko Kristu yapfuye kugira ngo acungure abantu bari bamaze kurohama mu byaha byabakururiye urupfu, tubwirwa cyane ko muntu yaremwe mu ishusho ibengerana y’Imana, ariko ku munsi yaje gucumura nibwo yiyambuye ubwo bwiza maze urupfu ruza ubwo mu nyoko muntu, ni ukuvuga ko iyo muntu adacumura nta rupfu rwari kubaho, twari kwiberaho nk’Imana.

Mbere yo gupfa tubwirwa ko Yezu Kristu yajyanywe mu butayu kugeragezwa mu gihe kingana n’iminsi 40, ariyo twita IGISIBO, nyuma igisibo gisozwa n’umunsi wa Gatanu mutagatifu ariwo Kristu yashinyaguriweho, agasuzugurwa agakubitwa agahekeshwa umusaraba yaje kwicwa akawubambwaho, hamwe n’abagizi ba nabi. Ibi nibyo abakristu bita Inzira y’umusaraba.

Yezu Kristu yarapfuye ariko arazuka, iyo nzira, urwo rugendo nirwo rwaturutseho ijambo cyangwa izina PASIKA.

Ku Rwanda rero n’abanyarwanda byabaye impurirane, genocide yakorewe abatutsi yibukwa akenshi mu bihe by’igisibo na Pasika, n’ubwo genocide yatangiye ku italiki ya 7 Mata 1994, Genocide yatangiye nyuma y’uko indege yari irimo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Juvenal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi.

Aha nakwibutsa ko muri icyo gihe hariho intambara yiswe iyo kubohoza u Rwanda aho ingabo za FPR zarwanaga n’ingabo za Leta ya Habyarimana zitwaga FAR, icyo gihe ihanurwa ry’indege ryashinjwe FPR Inkotanyi yari yiganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi, maze abari begamiye ku butegetsi bwariho bwa Habyarimana nabo biganjemo abo mu bwoko bw’abahutu, babigeretse ku bwoko bwose bw’abatutsi, biyemeza kwihorera cyangwa guhorera umukuru w’igihugu wari umaze gupfa, ng’uko uko Genocide yiswe Genocide yakorewe abatutsi !

Ngarutse ku mbarutso ya Genocide, yabaye ku ya 7 Mata 1994, hari ku munsi wa kane w’icyumweru, cyakurikiraga umunsi mukuru wa Pasika, ibihe byo kwibuka akenshi bihurirana na n’igisibo cya kiriziya Gaturika, uwa gatanu mutagatifu na Pasika.

Kwibuka ku nshuro ya 20 Genocide yakorewe abatutsi

Mata 1994  Mata 2014 hashize imyaka 20 twibuka Genocide yakorewe Abatutsi, abatutsi nk’uko nabivuze bishwe n’abahutu. Simvuze ko nta Bahutu bapfuye, nta n’ubwo mvuze ko nta Batutsi bishe, aha ndashaka kuvuga kwibuka Genocide yakorewe abatutsi kuko kuri ubu aribo bibukwa.

Abibuka rero bibuka abatutsi bishwe hagambiriwe kuzimanganya ubwo bwoko, ngira ngo ni nayo mpamvu y’ijambo GENOCIDE

Kwibuka imyaka 20 byahuriranye n’igihe cy’igihe cy’igisibo cya Kiriziya Gatulika cyangwa cy’abakristu, nyuma twagize umunsi w’inzira y’umusaraba ariwo wa gatanu Mutagatifu, none tugeze ku munsi w’izuka ariwo PASIKA, kuvanwa mu rupfu ugana mu IZUKA.

Hibuka nde, hibukwa nde?

Leta y’u Rwanda, ishyigikira gusa kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi, umwanya ugaharirwa abatutsi barokotse cyangwa bacitse ku icumu, ni ukuvuga abakomoka ku miryango yishwemo abantu.

Ubuhamya butangwa n’abiciwe bavuga ibyababayeho, abahutu n’ubwo baba bariciwe mu buryo bunyuranye, ntabwo bahabwa umwanya uwo ariwo wose, ahubwo akenshi usanga batungwa agatoki, aho bikabije usanga ndetse rwose bibyutsa urwango n’inzika hagati y’abaturanye b’ubwoko butandukanye, abandi ndetse bagatabwa muri yombi bashinjwa kuba baragize uruhare mu bikorwa bya Genocide yakorewe abatutsi.

Ntaragera ku muhanzi Kizito Mihigo, ndabanza nanjye mvuge ko nshyigikiye ko habayeho Genocide yakorewe ubwoko bw’abatutsi hagambiriwe kubuzimangatanya kuko bakekwagaho ko bahanuye indege y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, akayipfiramo ndetse n’umukuru w’igighugu cy’u Burundi n’abandi bari kumwe

Nemera kandi ko ubwoko bw’Abahutu nabwo bwiciwe, kandi abahutu bishwe nabo bafite ababakomokaho, kandi nabo bakenera kubibuka, n’ubwo Leta itabishyigikira ngo ibabonere umwanya wabyo cyangwa bikorwe mu rwego rw’igihugu cyangwa mu buryo bwemewe nk’uko bikorerwa abo mu Bwoko bw’Abatutsi

Aha niho havuka impaka cyangwa kutumvikana, kandi koko ugasanga Leta ibifitemo ububogame.

Kizito Mihigo ni muntu ki?

Kizito Mihigo ni umuhanzi nyarwanda wamaye cyane cyane mu guhimba no gucuranga indirimbo za Kiriziya Gaturika.

Kizito Mihigo akomoka mu Karere ka Nyaruguru, ahitwa I Kibeho, akaba nawe ari uwarokotse Genocide yakorewe abatutsi, muri Mata 1994, ubwo we n’abandi bo mu muryango we barokotse, bahungiye mu gihugu mu gihugu cy’ u Burundi, muri icyo gihe Kizito Mihigo yari mu kigero cy’imyaka 12.

Kizito n’abarokotse bo mu muryango we bahungutse nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi, bagiye gutura mu mujyi wa Kigali.

Kizito Mihigo yize mu iseminali ntoya, mu nganzo ye yagaragaye cyane acurangira Chorale de Kigali, kuri Cathedral St Michel, ndetse abazi inshurango ye bumva idatandukanye cyane injyana n’iya Chorale de Kigali y aba Ngoboka Cyriaque.

U mwaka w’2003, Kizito yagiye kwiga muri Kaminuza y’umuziki mu Burayi, yabanje mu Bubiligi, nyuma mu Bufaransa, aho yazobereye mu gucuranga za orges na za Piano.

Kizito Mihigo mu kiganiro yigeze guha Radio BBC y’abongereza mu kiganiro na Felin Gakwaya, yasobanuye ko yakunze kujya akora ibitaramo mu Burayi aho ngo abakunzi be bagakunda kumubaza igitumye aririmbira abamutuye abo aribo bose baba abahutu cyangwa abatutsi, ndetse ngo hari n’aho yabwirwaga ko hari utubari twagenewe bamwe tutinjiramo abandi.

Kizito Mihigo amaze kubona ko indirimbo ze zikunzwe, yifuje kuzifashisha kugira ngo ahuze abanayrwanda b’ubwoko butandukanye, yatangiye ngo kujya akora ibitaramo bigamije kwunga abanyarwanda, ariko ngo kuko yari azwi cyane n’abakuzi b’abakristu kubera kurirmba muri za Kiriziya, yifuje kuriririmba indirimbo igamije kwunga abantu ifite INUMA ho ikimenyetso cy’amahoro kandi cy’imberabyombi abakristu n’abatari bo bakwibonamo.

Kizito ariko yajyaga anyarukira mu Rwanda mu biruhuko, ngo hari ubwo yiyemeje kujya kureba abana biganye I Kibeho ngo yasuyemo umukobwa uvuka ku babyeyi baregwaga kumwicira umuryango, yemera kumwifungurira umutima w’imbabazi, ku buryo ngo byamuteye imbaraga zo gushishikariza abandi nabo kubabarirana.

Kizito Mihigo yabonye ngo ibihangano bye bikunzwe kandi bihuza abantu mu Burayi yahisemo kujya  Rwanda atangiza Fondasiyo ishinzwe kwimakaza umuco w’amahoro.

Kizito na Fondasiyo KMP batembereye mu magereza bahamagarira abantu bakoze Genocide gusaba imababazi, mu mashuri bashishikariza urubyiruko kubabarirana n’ubwororherane, ariko muri byose hifashishwaga indirimbo za Kizito.

Mu ndirimbo zakunzwe cyane kandi zafashije abantu, havugwa Umujinya mwiza, Iteme, Inuma, n’izindi.

Kizito Mihigo iyo atazinduwe no kuririmba ibya Kiriziya, aba aririrmba amahoro, aba akomeza abapfushije ababo cyangwa se aririmba ko abantu ari bamwe uko Imana yabaremye, ntaho numvise Kizito aririmba ibitandukanya abantu, kereka kuba abantu bamwumva bakururira ku marangamutima yabo bakamutwerera ibyo bifuza, Kizito nibyo koko yaririmbye kuri Genocide yakorewe abatutsi, kuva muri 2011, Kizito yasohoraga indirimbo yo kwibuka  abazize genocide yakorewe Abatutsi, indirimbo ze zajyaga zitangazwa buri ya 7 Mata mu muhango wo kwibuka.

KIZITO MIHIGO yaje kuburirwa irengero mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo

Byaravuzwe mu makuru ku ma radiyo na za Televiziyo mu gihe cya cya cyumweru cyo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi ko Kizito Mihigo yaburiwe irengero.

Abakunzi be ku isi yose bararangishije baratabaza, Polisi y’igihugu yarabajijwe ariko mu ijwi ry’umuvugizi wayo byavuzwe ko ntacyo Polisi ibiziho, ndetse umuvugizi wa polisi anavuga ko umuntu ashobora kujya mu ruzinduko cyangwa agahitamo kutabonana n’abandi bantu, ibi ariko ni ikintu abazi Kizito Mihigo batamukekagaho.

Ibiro bya Fondasio byarasuwe muri, abakozi ba Fondasio KMP bagaragaza ko bahangayikishijwe no kutamenya aho Kizito aherereye, Urugo bwite rwa Kizito rwarasuwe kansi basanga inzugi zikinze, ndetse ngo n’imbwa ye yarishwe n’inzara.

Telefoni igendanwa ya Kizito mu yahoraga itaboneka mu gihe ihamagawe, inshuro nke cyane yayitabye yavugaga ko ahari ariko ntasobanure aho ari n’impamvu ataboneka.

Ibi byabaye kuri Kizito muri kiriya gihe cy’icyumweru, siwe wambere byari bibayeho, byakorewe abandi bahanzi ndetse n’abanyamakuru b’ibinyamakuru byigenga, nyuma ariko bikaza kumenyekana ko bashimuswe bagafungirwa ahantu hatazwi, bakorerwa iyicwarubozo na Polisi cyangwa na DMI. Ibi byatumye abakunzi ba Kizito Mihigo bakeka ko yaba nawe yarajyanywe na Polisi cyangwa se DMI muri ibyo bikorwa byabo by’ubugome.

Inkuru yaje kuba impamo, Kizito yaje gushyirwa ahagaragara na Polisi y’igihugu, yaramaze kumwigisha ibyo yishinja we na bagenzi be harimo n’umuyobozi wa Radiyo Ubuntu butangaje nawe byavugwaga ko yabonetse bwa nyuma mu muhango wo kwibuka muri Stade, nawe Polisi y’igihugu yari yatangaje ko itazi ibye, nyamara aza kugaragazwa hamwe na Kizito n’undi umwe bamaze gupangirwa ibyaha bishinja, hahurujwe abanyamakuru na za camera ngo herekanwe abagizi ba nabi bashaka guhirika umukuru w’igihugu bafatanyije ‘imitwe y’iterabwoba.

Kwibuka ku nshuro ya 20 Genocide yakorewe Abatutsi

Nk’uko nabivuze Kizito Mihigo abinyujije mu muri Fondasiyo KMP aribyo Kizito Mihigo For Peace cyangwa Kizito Mihigo pour la Paix yashishikarije abanyarwanda gutsimbataza amahoro, gusaba no gutanga imbabazi ndetse n’ubwiyunge. Sinatinya kuvuga ko iki ari igikorwa na Leta y’u Rwanda ubwayo yananiwe kugeraho kandi ifite impano z’amahanga ndetse n’imitungo iva mu misoro y’abaturage.

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yagararaje igihe kinini kubogama, tutaretse no gusesagura imitungo, amadisikuru meza yaravuzwe,ariko ubwiyunge bufatika ntibwigeze bugaragara.

Kizito Mihigo nk’uko abivuga muri cya kiganiro cy’imvo n’imvano nababwiye, igitekerezo cyo kwitangira amahoro n’ubwiyunge yagitangiriye I Burayi, muri 2008 yagerageje iwabo ku ivuko aho yabonanye na bamwe mu bo biganye amashuri abanza, harimo n’umukobwa ukomoka ku bamwiciye ababyeyi. Kizito yafashe akanya ko kubabarirana n’uwo mukobwa, ndetse n’ubwo Mama w’uwo mukobwa yaguye muri gereza ariko ubwiyunge bw’abana bwatumye se w’uwo mukobwa wishe umuryango wa Kizito nawe abisabira imbabazi. Kizito Mihigo yabigiriye no mu nganzo ahimba indirimbo yise ITEME

Kizito mu gitekerezo cye cyo kwunga no gufasha abanyarwanda kwiyunga yifashishije ibihangano bye ntawe yasize inyuma, kuko Abatutsi biciwe ababo ntibigize bamwikanga, abahutu biciwe na FPR ntibigeze bamwikanga, yemwe n’abahutu bakoze Genocide yakorewe abatutsi ntabwo bamwikanze na gato, bamukinguriraga amarembo, abari mu magereza bo bari baramuhinduye umuvandimwe bisangaho.

Mu Kwezi kwa kabiri 2014, Kizito Mihigo, yasohoye indirimbo nshya yise IGISOBANURO CY’URUPFU, indirimbo yihanganisha uwo ariwe wese wiciwe uwe, kandi ivuga ko abapfuye baba bitabye Imana, njye nkeka ko iyi ari imvugo y’uwemera Imana wese kandi wemera ko urupfu atari iherezo rya muntu.

Iyi ndirimbo Kizito yategetswe ku ngufu na Leta ya Kagame kuyisiba ku mbuga nkoranyambaga, Leta kandi ibinyujije mu kinyamakuru cyiyegamiyeho igihe .com, Kizito yahaswe ibibazo yemeza ko atibagiwe igihe cyo kwibuka abazize Genocide yakorewe Abatutsi, ndetse anatangaza ko afite indirimbo yateguriye italiki ya 7 Mata nk’uko bisanzwe.

Ng’uko uko Kizito Mihigo yabujijwe kwibuka abe ku nshuro ya 20 nk’abandi, ng’uko uko abashubijwe ubumuntu na Fondasiyo KMP basubijwe mu kato, nguko uko Kizito Mihigo yemejwe imbere y’isi ko ari umwicanyi ukorana na FDRL na RNC imitwe y’iterabwoba ngo akaba agamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Kizito Mihigo Umuhanzi karemano kandi wiminuje muri Muzika

Uretse kuba Umukirisitu Gatulika uvuka I Kibeho, ku butaka butagatifu bwasuwe na Yezu Kristu  ubwe ndetse na Nyina wa Jambo umubyeyi Bikira Mariya, Kizito yize mu ishuri rirera abana gikirisitu mu iseminali ntoya, ahakuriza inganzo ye y’uburirimbyi, yagaragaye acurangira  Korali ya Kigali, yaje kujya mu burayi kuminuza muri Muzika imyaka 5 yose.

Nyamara Kizito Mihigo Iyicwarubuzo rya Polisi na DMI ryamwigishije iminsi 7 yonyine uburyo yakwishinja ibyaha atazi, akabihamya ashize amanga imbere y’imabaga n’abanyamakuru, akemeza ko ari umwicanyi mugihe yakagombye kwibuka abe bishwe bunyamaswa, yari afungiwe ahantu hatazwi, ashinyaguririrwa,ategurirwa kuzashimisha abashinyaguzi barangajwe imbere na Paul Kagame, Jeanette Kagame n’ibisumizi byabo.

Mu minsi 7 Kizito yemejwe ibaha byahanaguwe kuri Rwarakabije na Ninja na bagenzi babo, Mu gihe Kizito Mihigo yagombaga gufatwa mu mugongo no kwihanganishwa, Hafashwe mu mugongo Edouald Bampoliki, amurikirwa isi yose nk’umuntu wahungabanijwe n’ibyo yakorewe muri Mata 1994!

Kizito Mihigo yagereranywa na Yezu mu nzira y’umusaraba

Nyuma yo gushinyagurirwa mu buryo butavugwa harimo gukanwa no gukururrwa UBUGABO no kubuzirika imikoba, nyuma yo kubwirwa ko hasigaye kumukuramo amaso Kizito yemeye byose maze nyuma y’iminsi 7 arashorerwa arashungerwa, aravumwa, afatorwa n’ibinyamakuru by’isi mbere yo kujugunywa mu nzu y’imbohe atuje utanamenya ko hari icyamubayeho. Nta shiti iyi ni ya minsi 40 Kristu yakorewe nkabyo!

Hari aho Bibiliya ivuga ngo “yagiriwe nabi arabyemera, abamuzi n’abamukunda bakipfuka mu maso imbere ye kuko yari ashorewe nk’umwana w’Intama ujyanywe mu ibagiro”

Ibi bivugwa kuri Kristu ni inzira y’umusaraba ariko ni inzira yo gukizwa kwa Muntu !

Nta Zuka ryari kubaho iyo Yezu adapfira ku musaraba, nta Gucungurwa kwari kubaho iyo hatabaho Umunsi wa Gatanu mutagatifu, muri cya gisibo cy’iminsi 40.

Yezu Kristu iyo ataba Umuziranenge ntabwo yari kuducunguza urupfu n’Izuka

Kizito Mihigo umwana warikotse Genocide, wahamagariye abandi kwihana kwicuza no kubabarira, ubu arashinyagurirwa, ari mu nzu y’imbohe hamwe n’abamwiciye abe, nguko uko Kristu yarambuye amaboko ku musaraba ngo atsinde urupfu atangarizeko ukuzuka kw’abantu n’ubuzima bw’iteka.

Kizito Mihigo arababarizwa abanyarwanda b’ubwoko bwose, abeza n’ababi Pasika Nyarwanda iregereje.

Nimugire Mwese Pasika Nziza.

Claude Marie Bernard Kayitare,

I Johannesburg muri Afrika yEpfo.