Imyigaragambyo imbere ya Ambasade y'u Rwanda i Pretoria muri Afrika y'Epfo

ITANGAZO:

Amashami ya Rwanda National Congress mu mijyi ya Johannesburg na Pretoria aramenyesha abanyamuryango, inshuti n’abandi baterankunga ko uruhushya rwo gukorera imyigaragambyo ku kicaro cya Ambassade y’u Rwanda i Pretoria rwamaze gutangwa. Bityo iyo myigaragambyo yo kwamagana leta iyobowe na FPR/Inkotanyi n’ibikorwa byayo bya gashozantambara na mpatsibihugu ikazakorwa kuya 12 Ukuboza 2012 kuva saa yine za mu gitondo kugeza saa munani zo ku manywa.

Muzaze twese twamagane ibi bikorwa bigayitse byitirirwa abanyarwanda twese kandi ntaho duhuriye nabyo. Abasore n’inkumi bo maboko y’ejo hazaza h’igihugu cyacu ndetse tutaretse imisoro n’imfashanyo zigenerwa rubanda bikomeje gusesagurwa kubera umunyagitugu Paul Kagame ku nyungu ze bwite yagize iz’abanyarwanda twese!

Twese hamwe tuzatsinda!

Ambasade y’u Rwanda i Pretoria muri Afrika y’Epfo

15 COMMENTS

    • Hello Mr Rwamu! Gutukana ntabwo biri professional. Utanze igitekerezo cyawe cyubaka ntekereza ko waba ariwo musanzu wawe wokubaka igihugu cyawe. Twiyubahe!

    • Rwamu we ufite ubwenge n’uburere bike cyane,ni nka sobuja KAGOME ucaho incuro ariko abantu nka mwe ni ukubatega iminsi kuko igihe cyanyu gisigaye ni kigufi.Ubwo se ingegera ikuruta yava he?Biragaragara ko uri muri za ntore za KAGOME,na ko muri INKUNGUZI naho izina intore si iryanyu kuko ari iry’abantu b’imfura.

    • Mr Rwamu tanga igitekerezo ariko ureke gutukana ntube nka president wacu wisebya atuka ba Gen.Kayumba ngo ni ibigarasha kandi ya chef d’etat major we!kandi akaba ariwe wamwimitse ari nawe wamwambitse amapeti yose afite.nanjye ndi inyuma y’ibitekerezo bya Gen.Kayumba

  1. Mukomerezaho kuko burya si buno ngo utazi ubwenge ashima ubwe kandi ngo wirukankana umugabo ukamumara impumpu…nitwicecekera ntawe uzamenya ko dufite ikibazo ….kuko biriya byose Kagame akora abikora mu izina ry’abanyarwanda….tugomba kumwitaza rero….Hakiri kare

  2. Mr Rwamu ko utukana nk`umushumba w`ingurube ? Garagaza uburere maze ureke kwishyira hanze. Ariko nanjye nabaraga ,nonese perezida wa republika yatukana abambari be ntibamukurikize ? Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose wa mugani w`abanyarwanda.

  3. Mwirenganya Rwamu, buriya nijoro araryama, abandi bakarara bahamiriza ama quartiers yose we arimo agona, bamurariye mu marondo. None se zihinduye imirishyo, nawe ntiyajya arara rwa rubunda, akanyura muri Gacaca II cyangwa Arusha II. Afise ubwoba bwo kuba umu”TIGiste”. Tukana rata ntacyo ukiramira. Syi.

  4. Intore nazo ngo ziri gutegura iyazo i Kigali yo kwamagana ihagarikwa ry’imfashanyo.

    Ngaho niziyikore maze tubonereho natwe tubereke! Nicyo dutegereje.

  5. Imyigaragambyo ni ngombwa;iyabaga n’abandi banyarwanda bari hirya no hino kw’isi babyumva kimwe na RNC mais n’imbunda n’amasansu birakenewe.

  6. Ariko iyo mu icara iyo hanze mu kavuga ibinyoma gusa mwumva ntasoni bibateye. murimwe ninde uheruka i Rwanda arebe uko abanyarwanda tubayeho kandi neza mu mudendezo.twinwera amata nagira Inka twahawe.mwe muriyo gusa muzerera nkababuze icyo mukora mu rwababyaye mugaruke dusenyere umugozi umwe nkabene kanyarwanda. naho ibyo byihangana ntacyo bizabamarira mbabwije ukuri. naho abo bababesha ntacyo bazabagezaho koko byarabayobeye muzabanze mukurikirane amateka yabo.nzaba numva amaherezo yabo gusa barabatesha umwanya ntakindi

  7. ahaa ntimukabyine umuziki mutumva.muzabanze musobanukirwe,nikibazo uko giteye kuko abeshi ntimunazi nikibazo.ahubwo nukugendera mukigare cya nyamwasa,kdi ahubwo mbona ariwe mwakagobye guheraho mwamagana sha intamenya irira kumuziro.

Comments are closed.