Ingabo z’u Rwanda zagaragaye mu karere ka Rutshuru

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Leta ya Congo, Bwana Lambert Mende, ngo ingabo z’u Rwanda zagaragaye zerekeza mu kerekezo gishya mu karere ka Rutshuru, gaherereye mu birometero 40 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Goma, muri Kivu y’amajyaruguru.

Nk’uko Lambert Mende akomeza abivuga ngo izo ngabo z’u Rwanda zaba zitegura igitero gishya mu tundi duce twa Kivu y’amajyaruguru. Yongeyeho kandi ko ibirindiro 3 by’ingabo za Congo (FARDC) mu karere ka Masisi kari mu birometero 37 by’umujyi wa Goma byagabweho ibitero tariki ya 17 Ukwakira 2012. ibyo bitero ngo byari bigamije kwigarurira uduce dushya ariko ngo ingabo za Congo zabisubije inyuma ndetse abateye batakaza abasirikare 3.

Hagati aho ariko amakuru ava i Bunagana, aravuga ko umukuru w’urwego rwa politiki rwa M23, yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ko imirwano ishobora kubura vuba niba Leta ya Congo itemeye gushyikirana.

Ikindi andi M23 yahinduye izina ifata izina rya ”Armée Révolutionnaire Congolaise” naho umukuru wawo Sultani Makenga agirwa Jenerali ngo kuko ingabo ayoboye ziyongereye.

Ubwanditsi