Inyeshyambaza M23 zashyizeho uruhande rwa politiki

Amakuru atangazwa na BBC Gahuza Miryango, aravuga ko inyeshyamba za M23 zashyizeho ishami rya politiki riyobowe n’umuhuzabikorwa Bishop Jean Marie Runiga Rugerero, ngo iryo shami rigamije guhangana n’ibibazo bya politiki. Mu byo yatangarije BBC uwo muhuzabikorwa yavuze ko Leta ya Congo nitabungabunga umutekano w’abaturage bose M23 izatera umujyi wa Goma ijye kurinda abaturage b’amoko yose.

Hagati aho kuri uyu wa 11 Nyakanga 2012 mu gitondo ingabo za Congo zongeye gusubira mu duce twa Rutshuru-Centre na Kiwanja ariko ngo abapolisi ba M23 bari basigaye muri utwo duce igihe izindi ngabo za M23 zagendaga ntabwo bagaragara.

Ingabo za MONUSCO zivuye muri Ituli na Kivu y’amajyepfo n’ingabo za Congo zongerewe zinashinga ibirindiro mu mujyi wa Goma ngo zibuze ko haba umutekano muke no kubuza ingabo za M23 kuba zafata uwo mujyi, ariko hari amakuru avuga ko ngo abanyarwanda n’abandi bo mu bwoko bw’abatutsi ngo bafite ubwoba bwo guhohoterwa ku buryo abenshi batagisohoka mu mago yabo. Hari abahamagaye BBC bavuga ko bakubitwa buri munsi ndetse ngo hari abavuga ko ngo hari abafungiye k’ishami rishinzwe umutekano n’iperereza (DGM) mu mujyi wa Goma ngo bazira gusa ko ari abatutsi.

Ariko hari n’abandi benshi bibaza niba M23 idashaka kugira abatutsi urwitwazo n’ibitambo nk’uko FPR yabigize mu Rwanda kugirango igere ku butegetsi dore ko na ONU yagaraje ko u Rwanda ruri inyuma ya M23.

Ahitwa Kibumba mu majyaruguru y’umujyi wa Goma ahari ibirindiro by’ingabo za Congo, ngo izo ngabo nta byo kuzitunga zifiye ndetse n’amazi yo kunywa ku buryo biba ngombwa ko iyo bwije zijya gusahura abaturage ibyo kurya.

Marc Matabaro