ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA GAHUNDA Y’ITOTEZABWOKO YISWE “NDI UMUNYARWANDA” YA FPR – INKOTANYI.

Abanyarwanda, ari abari mu gihugu ari n’abari hanze, bamaze iminsi batwandikira binubira gahunda ya “ndi umunyarwanda” ya FPR Inkotanyi itegeka abahutu bose iyo bava bakagera gusaba abatutsi imbabazi z’icyaha cya jenoside batakoze.

Barabaza bati: kuva 1994 ko leta ya FPR yatubwiye ko nta moko akiba mu Rwanda, none ubu ibyo kuvangura ngo bamwe basabe abandi imbabazi ku gahato bije bite? Bati: komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge imaze imyaka hafi 20 ko leta ya FPR yatubwiye ko yageze ku nshingano zayo, gahunda ya “ndi umunyarwanda” ije gukora iki? Bayibonamo gahunda nshya ikaze igamije gutoteza ubwoko bw’abahutu, kubatera ipfunwe n’ikimwaro bihoraho, haba ku banyarwanda cyangwa ku banyamahanga.

Igisubizo ni uko n’ubundi FPR Inkotanyi itigeze igira mu migambi yayo nyakuri ibyo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda. FPR mu mikorere yayo igira gahunda ibyeri: iyandikwa mu mpapuro yo kubeshya abanyarwnda n’amahanga, n’indi nyakuri itandukanye n’iyanditse akaba ari nayo ishyirwa mu bikorwa. Gahunda nyayo y’ukuri ya FPR Inkotanyi kuva mu 1994 ni iyo kwenyegeza urwango n’inzika bihoraho hagati y’abatutsi n’abahutu kugirango yo ikomeze gusarurira mu nduru z’amoko yigaragaza nk’umurengezi w’abatutsi, ko itabayeho ngo itegeke u Rwanda ubuziraherezo abatutsi batabaho kandi atari byo. Gahunda ya “ndi umunyarwanda” y’uko abahutu bose bagomba gusaba abatutsi imbabazi ku gahato ka leta ni cyo igamije: kwambika abahutu bose ibara rya jenoside ku gahanga bityo bagatakaza icyizere bagakwiye kuba bagirirwa n’abandi banyarwanda mu kubaka urwababyaye, kubaremano igihemu ku bandi banyarwanda, kubandarika no kubatesha agaciro ku mahanga , ikimwaro no  guhora batuwemo n’ipfunwe rya jenoside rihoraho, noneho ubwoko bw’ abatutsi bukicazwa butyo ku ntebe y’ubutegetsi ubuziraherezo mu Rwanda.

FPR Inkotanyi muri politiki yayo yubakiye kw’ivangurabwoko mu Rwanda, ifata abahutu bose nk’ibirura, abicanyi, abajenosideri kandi arari byo, abatutsi bose bo ikabafata nk’abere mu mahano yose yabaye mu Rwanda kandi atari byo nabyo, mbese nk’intama zayo. Muzasesengure neza mukurikirane nkuko natwe twabigenje muzasanga muri iyi gahunda ya “ndi umunyarwnda “ itegeka abahutu bose gusaba abatutsi imbabazi ku gahato,  ntaho Leta ya FPR Inkotanyi itegeka cyangwa se inasaba abatutsi gutanga izo mbabazi! Ubundi iyo umuntu asabye  imbabazi hakurikiraho ibintu bitatu bishoboka: kuzimuha, kuzimwima, kwicecekera. Kumubwira ko umwimye imbabazi yagusabye cyangwa se kwicecekera, byombi bivuga ko nta mbabazi umuhaye.

Leta ya FPR kuba yarapanze gahunda y’abahutu gusaba abatutsi imbabazi ariko ikirengagiza nkana gupanga indi gahunda byakagombye kujyana yo gutanga izo imbabazi cyangwa se kutanazitanga, byatewe n’ibi bikurikira:

(1) abahutu gusaba imbabazi abatutsi bigamije kubagira abicanyi bose, kubatera ubwoba, kubambura uburenganzira bw’abo nk’abanyarwanda  bwo kugira uruhare mu  miyoborere y’Igihugu, gutera umuhutu ikimwaro aho ari hose n’aho agiye hose, kubatesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga  kandi bakaba nta bushobozi bafite bwo kubyanga kuko batsikamiwe n’ubutegetsi bw’abatutsi buri mu Rwanda muri iki gihe,

(2) gushyiraho gahunda yo gutanga imbabazi byatuma abatutsi n’abahutu bajya mu rwego rumwe bagashyikirana kandi atari cyo Leta  ntutsi ya FPR igamije,

(3)kubera ko abatutsi bo bavuga rikijyana, leta ya FPR ntiyabategeka gutanga izo mbabazi ku gahato cyangwa se kutazitanga ngo babyemere ari nacyo cyatumye FPR ibahitiramo bose uburyo bwa gatatu ari bwo bwo kwicecekera, bivuga ngo izo mbabazi basabwe ntazo batanze. Ntaho tuvuye rero, nta n’aho tugiye. Mu gihe cyose FPR Inkotanyi izaba ikiri ku butegetsi, ikibazo cy’ubushyamirane bw’amoko Hutu/Tutsi ntikizakemuka kuko kugikemura bitari muri gahunda yayo. Gahunda ya FPR Inkotanyi  ya “ndi umunyarwnda” ni gahunda nshya  y’itotezabwoko yashyiriweho  gutoteza abahutu.

Ishyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI nk’ishyaka rigamije guhuza abanyarwanda bose kugirango basangire ibyiza by’igihugu cyabo ntawe ukumiriwe,  iriya gahunda yuzuye ikinyoma ya “ndi umunyarwnda” ya leta ya FPR iratubangamiye cyane bikomeye. Iriya gahunda ya politiki ya FPR yo gutesha abayanyarwanda bose bo mu bwoko bw’abahutu agaciro ibagerekaho icyaha cya  jenoside igize icy’inkomoko kuri bo, iteye ubwoba. Iteye ubwoba kuko ije gushimangira no gushyira mu ngiro gahunda yindi yavuzwe cyane izwi ku mazina ya HAVILA, TUTSI INTERNATIONAL, TUTSI-HIMA EMPIRE, EMPIRE HIMA-TUTSI mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika, aho abatutsi bagomba kwigarurira andi moko yose atuye muri ako karere . Ikigaragara ni uko FPR – Inkotanyi yo yatangiye gushyira mu bikorwa umugambi wayo mu bisha wo kuryanisha abanyarwanda.

Gahunda ya “ndi umunyarwnda” y’abahutu gutegekwa gusaba imbabazi abatutsi z’icyaha cya jenoside batakoze ni cyo igamije.Ni ukoza ubwonko bw’abahutu bose bakabatsindagiramo icyaha kuva ubu kibabereye icy’inkomoko cya jenoside bityo bakabambika ibara ku gahanga n’ipfunwe bigamije ibintu  bitatu :

(1)gukomereza aho Gacaca yari igeze kugirango abahutu bari mu buyobozi n’abandi bafite ubushobozi bwo kuba babujyamo itahitanye bishinje ku mugaragaro icyaha cya jenoside batakoze bagisabira imbabazi, nyuma inkiko zisanzwe zizabongerereho ibindi byaha ubundi zibakatire burundu cyangwa indi myaka yose FPR ishatse kugirango bave mu nzira;

 (2)gukomeza  gutsikamira abahutu  no kubapyinagaza hakoreshejwe uburyo bwose  bushoboka kugirango ejo batazabaza FPR/APR Inkotanyi ibya jeoside yakoreye abahutu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;,

 (3) gukumira abahutu ku butegetsi no kubasibira amayira yose yatuma bagira ibitekerezo bafitiye uburenganzira byo gutegeka igihugu cyabo nabo, ndetse n’ubwinshi bwabo bukababera imfabusa nkaho kuba abahutu no kuba benshi ari bo babyigize!

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riramenyesha abanyarwanda n’amahanga ko ryasesenguye rigasanga n’uriya muvuduko muri iki gihe mubonana  Perezida Paul Kagame na Perezida Museveni muri EAC bihereranye Perezida Uhuru Kenyatta ukiri mushya anafite ibibazo na ICC bituma adatekereza neza, ari  cyo ugamije. Barashaka huti huti gukora ku buryo Perezida Museveni aba Perezida w’ibihugu bitanu bigize EAC byose, Perezida Kagame Paul  na FPR ye bagakomeza gushikamira u Rwanda bakoresheje iriya gahunda ya “ndi umunyarwnda” igamije gupyinagaza abahutu, umututsi Azarias Ruberwa washyizweho na Kagame na Museveni agakomeza kuba Visi-Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagashaka uko birenza umuhutu Perezida Nkurunziza w’u Burundi bakoresheje abatutsi b‘abarundi n’abatutsi b’abanyarwanda  batatashye mu Rwanda, ubundi bakikuza Tanzania bica Perezida Kikwete nk’uko Perezida Kagame ubwe yabyivugiye ko afite aho amutegeye n’igihe amatugeye akazamukocora. Ibi bintu Kagame na Museveni barimo ni ibintu bibi cyane, haba ku bahutu haba no ku batutsi. Abatutsi babyumva cyangwa se babireba  bakamwenyura mu mutima bibwira ko ari ibintu byiza by’ubutwari bibafitiye akamaro, baribeshya cyane. Nta muntu bifitiye akamaro habe n’umwe uretse udutsiko tw’abatutsi n’abahima bari mu butegetsi hamwe na Kagame mu Rwanda n’abari mu butegetsi hamwe na Museveni muri Uganda.

Ishyaka PRM-MRP-ABASANGIZI rirasaba abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi kuzirikana umugani wa kinyarwanda uvuga ngo: ‘Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo”. Ibihe bibi abahutu barimo muri iki gihe bategekwa gusaba imbabazi z’icyaha cya jenoside cyakozwe na leta ya MRND yifashishije interahamwe n’impuzamugambi za CDR ejo nabo bashobora kuzaba babazwa cyangwa se bitirirwa bose icyaha cya jenoside FPR/APR Inkotanyi yakoreye abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu mu Rwanda no muri Repuulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kubera impamvu zose twavuze muri ubu butumwa zigaragaza ububi bwa gahunda ya “ndi umunyarwnda “ itegeka abahutu bose gusaba abatutsi imbabazi ku gahato z’icyaha batakoze, turasaba abahutu kwanga kwitabira iriya gahunda y’itotezabwoko igamije kubasiga ibara rihoraho rya jenoside no kukibutsa ko kwemera gusaba ziriya mbazazi ari ukwiyemeza icyaha kibi cya jenoside batakoze hamwe n’ingaruka z’icyo cyaka kuri bo ubwabo, ku bana babo n’abazabakomokaho bose. Turasaba abatutsi bose kurwanya iriya gahunda  y’itotezabwoko no gusakuza hirya no hino bavuga ko banze gutanga izo mbabazi kuko ari iz’agahato ku bahutu batakoze icyaha cya jenoside kandi bikaba bigaragara ko iriya gahunda nta kiza cyayo uretse gusa kubateranya ubuziraherezo na bagenzi babo bo mu bwoko bw’abahutu. Umututsi Nkunzurwanda Mihigo Alexis ni we uherutse kwandika ati: “Ariko bitinde bitebuke u Rwanda ruzakira kuko abana barwo twese siko twokamwe n’amacakubiri. Abatutsi bashyira mu gaciro bakwiye kwamagana ivangura FPR na Kagame bari gukorera abahutu kuko guceceka tukabirebera dufatwa nk’abafatanyacyaha”.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo  ntawigijweyo ngo akumirwe ahezwe inyuma y’urugi, rirasaba abahutu, abatutsi, abatwa, imvange hutu/tutsi tutsi/hutu n’abahawe ubunyarwanda babisabye, guhagurukira icyarimwe twese tukamagana gahunda mbisha ya “ndi umunyarwanda” yo gutegeka abahutu bose gusaba abatutsi  imbabazi z’agahato  z’ icyaha cya jenoside batakoze kuko ingaruka z’iriya gahunda ya leta ya FPR yo kwimakaza itotezabwoko ari  mbi cyane ku banyarwanda twese no ku gihugu cyacu twese.

Bikorewe I Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 28/11/2013

Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI; Se

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki; Se

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa. Se

2 COMMENTS

  1. Nibyiza kuba mwe mwahavuye mureba kure ariko ntimwirengagize abasigaye hariya mu rda ko baceceka kugirango barebeko bamara kabiri.kugirango umuntu abe umunywanyi wanyu bisaba iki,bica muyihe nzira,murakoze

Comments are closed.