Kagame yasabye Nkurunziza gushyigikira Mushikiwabo ngo ayobore umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’u Burundi aragaragaza ko Perezida Kagame nta soni agira ku buryo ageze aho asaba uwo yimye.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yandikiye Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi amusaba ko igihugu cy’u Burundi cyazashyigikira ukwiyamamaza kwa Ministre w’u Rwanda w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

Nabibutsa ko Louise Mushikiwabo kuri ubu arimo kuzenguruka ibihugu bitandukanye yiyamamaza kugira ngo azashobore kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF).

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Twitter rw’ikinyamakuru Ikiriho kiri hafi y’ubutegetsi mu Burundi.

Ntawabura kuvuga ko u Rwanda rwagiye rubangamira u Burundi mu manama menshi mpuzamahanga yaba ayaberaga mu muryango w’abibumbye i New York cyangwa i Genève ndetse no mu mbwirwaruhame n’ibiganiro n’abanyamakuru abayobozi b’u Rwanda barimo na Perezida Kagame batangaga bavuga ko i Burundi byazambye ko Prezida Nkurunziza agomba kuvaho, ibi kandi byajyanye no gufasha abashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Nabibutsa ko uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Pierre Buyoya nawe yiyamamarije umwanya wo kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF) mu Gushyingo 2014 akaza gutsingwa na Michaëlle Jean ukomoka muri Canada akaba anayoboye uwo muryango kuri ubu.