Kampala: Impande zose zanze kuva kw’izima

I Kampala mu murwa mukuru wa Uganda hateraniye inama mpuzamahanga y’ibihugu by’ibiyaga bigari(ICGLR) ihuje ibihugu 11 aribyo u Rwanda, RD Congo, Uganda, Angola, u Burundi, Centrafrique, Congo Brazzaville, Kenya, Soudan, Tanzaniya na Zambiya, hakaba harimo kwigwa uburyo hashirwaho umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye zajya ku mupaka w’u Rwanda na Congo kandi zigahabwa inshingano zo kurwanya imitwe y’inyeshyamba nka M23 na FDLR nk’uko byari byemejwe mu nama yabereye Addis Abeba muri Etiyopiya hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Joseph Kabila.

Muri iyo nama y’abakuru b’ibihugu n’intumwa zihagarariye abakuru b’ibihugu batashoboye kwitabira uwo muhango irimo kubera muri Commonwealth Resort Hotel Munyonyo i Kampala mu muhezo kuva tariki 7 kugeza ku ya 8 Kanama 2012, yari yabajirijwe n’iy’abaministres b’ububanyi n’amahanga n’ab’umutekano ndetse n’impuguke mu by’umutekano zo muri biriya bihugu 11 ariko ntabwo bashoboye kumvikana uburyo izo ngabo zizajyaho n’ibihugu bizaba bizigize.
Nk’uko bitangazwa n’ababikurikiranira hafi ngo hari ibitekerezo bibiri bitandukanye:

Icya mbere n’icy’igihugu cy’u Rwanda cyifuza ko izo ngabo zajya ku mupaka hajyamo ingabo z’u Rwanda, izo ngabo zikaba zigizwe kandi n’ingabo zo mu karere zigakoresha amafaranga atanzwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’indi miryango mpuzamahanga hatarimo ingabo za MONUSCO kubera ko u Rwanda rubona ko ntacyo zimaze ngo ntacyo zashoboye kugeraho mu myaka isaga 10 zimaze muri Congo. Kandi ngo mu byo u Rwanda rusaba rurashaka ko M23 igirana imishyikirano na Leta ya Congo.

Icya kabiri ku ruhande rwa Congo ngo ibyo ntabwo babikozwa, ntabwo bifuza ko ari ingabo z’u Rwanda cyangwa iza Congo zajya muri izo ngabo. Barifuza ko haza ingabo za Tanzania, Afrika y’Epfo n’Angola zikagirana ubufatanye n’ingabo za MONUSCO cyangwa ingabo za MONUSCO zigahabwa inshingano nshya kandi abari muri M23 bagakurikiranwa mu mategeko ku byaha baregwa.

Hari ibihugu bimwe byifuza ko umutekano wose wo mu burasirazuba bwa Congo wajya mu maboko y’izo ngabo na MONUSCO ariko kuri Congo byaba ari nko gutakaza uburenganzira ku busugire bw’igihugu.

Umunyamabanga w’Amerika Madame Hillary Clinton aho yari mu rugendo muri Afrika y’Epfo yasabye ko ibihugu byose byo mu karere cyane cyane u Rwanda byahagarika inkunga biha M23 maze bakayambura intwaro kandi abakuru bayo bagashyikirizwa ubutabera.

Thierry Vircoulon wo muri International Crisis Group we avuga ko iriya nama irimo kubera i Kampala ntacyo izageraho, kuko ngo abona ibizava muri iriya ntacyo bizageraho. Ngo abari mu nama barimo kugana ku gisubizo kitari cyo, cyo gushyiraho undi mutwe w’ingabo mu gihe mu burasirazuba bwa Congo hasanzwe hari ingabo za MONUSCO, ngo n’ingabo z’u Rwanda zamaze imyaka myinshi muri Congo ntizashobora gusenya burundu FDLR, ngo kongeraho ingabo za Congo nazo ziri mu burasirazuba bwa Congo muri icyo gihe nihashyirwaho uriya mutwe w’ingabo bizaba bishatse kuvuga ko hazaba hari imitwe y’ingabo 4 itandukanye mu burasirazuba bwa Congo.

Ngo kuri Thierry Vircoulon umuti si ukohereza undi mutwe w’ingabo ahubwo ni ugushaka umuti wa politiki wava mu biganiro kuko bigaragara ko Leta ya Congo nta ngufu ifite.

Ku bijyanye n’u Rwanda iyo mpuguke yatangaje ko ibirimo kubera i Kampala ari ikinamico cyo gushimisha amahanga ngo bose bazi ko imyanzuro y’iyo nama ntacyo izageraho mu kurangiza ibibazo byo muri Congo, ngo ahubwo ni uburyo bwo guha umwanya M23 wo kwigarurira igice kinini mu gihe ku rundi ruhande berekana ko bashaka ibiganiro.

Ngo inkuru bafite n’uko haba hari uburyo 3 bushobora gukoreshwa:
-abasirikare b’ibihugu by’Afrika byo mu karere gusa
-Abasirikare b’ibihugu by’Afrika bari muri MONUSCO
-Abasirikare ba MONUSCO bakaba bahindurirwa inshingano

Ariko ikibazo ngo kigoye cyane n’uko u Rwanda rushaka kuba rufite ingabo muri uwo mutwe ibyo rero ngo igihugu cya Congo ntabwo gishobora kubyemera kuko byaba ari nko kongera kureka ingabo z’u Rwanda zikinjira ku butaka bwa Congo, ibyo ntabwo byagwa amahoro Leta ya Perezida Kabila kuko n’ubundi kuba harabaye gukemenga ibyavuye mu matora, kureka u Rwanda rukinjira muri Congo na none byaba nko kwiteranya n’abaturage bamwe bapfaga gushyigikira Perezida Kabila.

Marc Matabaro

3 COMMENTS

  1. U rwanda ruri kwigizankana, nigute congo yaba iri kurushinja guhungabany’umutekano wayo hanyuma ng’u rwanda narwo rusabe ko abasirikare barwo baba mubazajya kumipaka kandi aribo barigushijwa? Nanone kuki ruguma rusaba ko congo yagirana imishyikirano na M23? Baretse congo ikabikora uko ibishaka ko ikibazo ari icyabo! Ikindi kuki u rwanda rudashaka ingabo za UN muri congo, ngo ntacyo zakoze imyaka yose ishize. (ingabo za UN iyo zitaba murikariya gace abacongomani hafi yabose batuye muri kariyagace baba bamaze gushira, urwanda ruba rumaze kwigarurira kivu yose, ninayo mpamvu urwanda rudashaka ingabo za UN murikariya gace) ibyifuzo by’u rwanda muririya nama bigaragarira buriwese ko u rwanda arirwo ruri kurwana intambara muri congo.

  2. Ukuri nuko u Rwanda ruri kujijisha kugira ngo M23 ifate Kivu yose bityo kuhabakura ntibizorohe!Iriya ni Tactic ya Kagame yo kunegocia ariko agamije kwisuganya…Ninako yatsinze abiyitaga inzirabwoba …Mutegereze gato murebe ko Kivu itamera nka south Sudan…umushinwa namara kuhasesekara muzabona umunyamerika nawe yisubiyeho…..abanyarwanda twenyine nitwe dushobora gukiza Congo dushyiraho ubutegetsi burangwa na Dmocratie mu Rwanda …

  3. Jye mbona byagombye kumera gutya:
    1° Ingabo z’u Rwanda zive muri Congo.
    2° MONUSCO ivugururwe kandi ihabwe inshingano nshya, harimo no gucunga ko nta barwanyi bava mu Rwanda bajya muri Congo & vice versa. Ntibazabeshye ngo ntibabishobora, technologies zo gucunga imipaka na satellites cg drones zirahari kandi zirakoreshwa!
    3° Hanyuma RDC yite ku kibazo cy’abarwanyi bayo batorotse ingabo, ku mutekano w’abaturage bayo bose, harimo no kwambura intwaro abirirwa bidegembyayo bica, bafata ku ngufu abakobwa n’abagore, etc.

Comments are closed.